AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amakosa dukora buri munsi bitewe no kutamenya [AMAFOTO]

Amakosa dukora buri munsi bitewe no kutamenya [AMAFOTO]
15-12-2019 saa 10:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11038 | Ibitekerezo 3

Iyi nkuru ikubiyemo amakosa atanu dukora mu buzima bwacu bwa buri munsi ariko ashobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga n’ adutangisha amafaranga bitari ngombwa.

1.Gushariza telefone

Kaminuza yitwa Battery University igaragaza ko gushariza telefone irimo umurimo uri munsi ya 2% ari amakosa kimwe no kuyishariza kugeza yuzuye 100%. Ngo nk’ uko mu basiganwa ku maguru umuntu wirukankiye ku muvuduko we mwinshi ananirwa atarangiza irushanwa, ninako bigenda iyo telefone uyisharije ikuzura 100% batiri yayo ipfa vuba.

Indi nama abakoresha telefone bagirwa ni uko igihe bayishyize ku muriro bagomba kuyikuraho cover kuko biyirinda gushyuha cyane.

2. Gutaka mpande eshatu muri gato

Burya ngo gukata gato ugahuraho agace nka mpande eshatu ni amakosa kuko bituma isigaye yuma. Ikiza ni ukuyikata buhagaze ugakuramo igice cyo hagati ugahita wegeranya ibice bisigaye.

3. Gufatira hejuru vola yo mu modoka:

Urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe ubwikorezi rusaba abashoferi ko bagomba gufatira vola hagati kuko iyo shoferi ayifatiye hejuru airbags zishinzwe kumurinda gukomereka igihe akoze impanuka ntacyo zimumarira kuko zitamugeraho.

4. Kunaganika ecouteurs

Niwitegereza abantu hafi ya bose muri buhure bambaye ecouteurs urasanga bazambaye ku buryo zitendera ku matama gusa ngo ibi ni amakosa kuko bituma iyo umuntu yirutse zihita zicomoka mu matwi akaba yazikandagira zikameneka. Ecouteurs zigomba kuzenguruka hejuru y’ amatwi mbere y’ uko zicomekwa mu matwi. Reba ku ifoto uko bigomba gukorwa.

5.Gutonora umuneke uwuhereye ku nkondo

Si benshi baziko ibi ari amakosa, gusa ngo burya utonora umuneke agomba kuwuhera ku mutwe kuko aribwo utonoka neza udakomeretse kandi ntunasigareho ibimenze nk’ imitsi. Reba ku ifoto uko batonora neza umuneke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
jean de dieu Kuya 9-01-2020

Murakoze kubwinama nzinza mutugirira

UWIMBABAZI Seraphine Kuya 16-12-2019

Ikiza nuko twakoresha ibiribwa byagakondo ikindi kandi koharumuntu ugona kubera ahumekera mukanwa mwamugira iyihe nama?

Agnès Kuya 15-12-2019

Murakoze ku tuntu tw’ubwenge mutwungura.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...