AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amaze kuryamana n’abagore barenga 1000, nta gukoresha agakingirizo kandi yanduye SIDA

Amaze kuryamana n’abagore barenga 1000, nta gukoresha agakingirizo kandi yanduye SIDA
15-06-2019 saa 20:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3824 | Ibitekerezo

Tafadzwa Fichani uba ahitwa Gokwe Nembudziya hagati mu gihugu cya Zimbabwe, ahamya ko amaze kuryamana n’abagore barenga 1000 kandi abanduza SIDA kuko abizi ko yanduye kandi akaba adashobora gukoresha agakingirizo.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru New Zimbabwe ko abizi ko yanduye agakoko gatera SIDA ariko ngo ntiyumva impamvu yakoresha agakingirizo kuko ntacyo yaba yikingira. Yagize ati : "Naba ndwana n’iki nkoresha agakingirizo ko mbizi ko nanduye SIDA ? Naba nirinda iki kindi ?"

Uyu mugabo uvuga ko atewe ishema no kuba yararyamanye n’abagore benshi, kandi amafaranga bakunda akaba ayafite mu magambo ye ati : "Maze kuryamana n’abagore barenga 1000. Icyo nakubwira ni uko abagore batajya bita ku kuntu ugaragara, icyo bareba ni amafaranga. Amafaranga yose nkura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyakoresha nishimisha n’abagore kandi nicyo nabo baba bashaka. Amafaranga hano ntabwo ari ikibazo."

Agace uyu mugabo abamo ka Gokwe Nembudziya, kabarurwamo ubwandu bwa SIDA buri ku kigero kiri hagati ya 8 na 10% kandi ngo ubushakashatsi bugaragaza ko ibikorwa by’amabuye y’agaciro bihari bibigiramo uruhare.

Uyu mugabo avuga ko abagore benshi bashiturwa n’abagabo nkawe, batajya batekereza cyane ku ngaruka bashobora gukura mu kuryamana nabo. Uko baba basa nabi muri aka kazi ngo ntibibuza abagore kubirukaho ari benshi kuko baba bababonaho amafaranga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA