AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ari mu gahinda nyuma yo kwirukanwa azira ko umwenda w’ ishuri utamukwira

Ari mu gahinda nyuma yo kwirukanwa azira ko umwenda w’ ishuri utamukwira
14-09-2019 saa 20:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5553 | Ibitekerezo

Umukobwa w’ imyaka 14 ari mu gahinda nyuma yo kwirukanwa ku ishuri n’ abarezi bamuziza ko abyibushye ku buryo ijipo y’ impuzankano y’ ishuri itamukwira.

Kada Jones nyuma yo gusanga ijipo y’ ishuri itamukwira, yambara ijipo isa n’ iyo abanyeshuri bigana bambara ariko ntabwo bihuje igitambaro.

Gusa ntabwo byatumye atirukanwa ku ishuri rya Portchester Community School ryo mu Bwongereza, nubwo umwaka ushize iyi jipo yayambaraga.

Agira ati "Maze iminsi itanu ndira, ntabwo nzi ikibi naba narakoze. Abantu bashyirwa mu kato ni ababa bakoze nabi. Bari kumfata nk’ aho ntari ikiremwa muntu. Icyo nsaba ni uko nsubira ku ishuri”.

Carleen Jones nyina w’ uyu mukobwa avuga ko asanga umwana arengana. Ati “Iyo aza kuba yarazize kwambara nk’ ikirara nari kubyumva ariko iyipo ye isa n’ iz’ abandi banyeshuri”.

Carleen Jones w’ imyaka 54 yibaza impamvu iki kibazo cy’ uko umwana we atambara umwenda w’ ishuri uhuje igitarambaro n’ uw’ abandi banyeshuri kitazamuwe umwaka ushize kikaba kizamuwe ubu.

The Sun ikomeza ivuga ko Umuyobozi w’ ishuri rya Porychester, Richard Carlyle avuga ko uyu mwana atarenganye ko abanyeshuri bose bagengwa n’ amategeko amwe.

Ati "Ijipo y’ ishuri igomba kuba ifite uburebure buhagije kandi idoze mu gitambaro cyagenwe”

Ijipo y’ ishuri yatumye Kada yirukanwa ikoze mu gitambaro gitandukanye n’ ikidozwemo amajipo y’ abandi banyeshuri ariko bihuje uburebure n’ ibara. Avuga ko igitambaro iye idozemo aricyo kitamubangamira bitewe n’ umubyibuho afite.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...