AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Barakaye basohora pasiteri mu iteraniro bamuta hanze ngo yahanuye ibintu ntibyaba

Barakaye basohora pasiteri mu iteraniro bamuta hanze ngo yahanuye ibintu ntibyaba
2-03-2020 saa 11:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6342 | Ibitekerezo 3

Abayoboke b’idini ryitwa Soul winners Ministry kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2020 basohoye pasiteri wabo mu rusengero bamuta hanze bamuziza ko ibyo yahanuye bitasohoye.

Byabereye muri Leta ya Uyo mu gihugu cya Nigeria. Umwe mu bari mu iteraniro ubwo byabaga witwa Jerome Mathew yatangaje ko uyu mupasiteri witwa Udoh Jeremiah yari yahanuye ko umugore Rose Uzodinma atazapfa ahubwo azaba yakize mbere y’uko icyumweru kirangira. Yakomeje ahanura ko uwo mugore napfa atazaba ari umukozi w’ Imana ati “Napfa muzansohore mu iteraniro mu njugunye hanze”.

Uwo mugore ku wa Gatandatu yarapfuye, abaturage barakarira pasiteri ko yahanuye ibinyoma bituma bukeye bwabo bamusohora mu iteraniro.

Rose yari afite umuvuduko w’amaraso ninaho wateje urupfu rwe. Ejo ku Cyumweru ubwo Udoh yari agiye kurira aritari, abayoboke be barangajwe imbere n’umugabo wa nyakwigendera bahise bamuterura baramusohora ari nako bamukubita.

Muri uko kumuhondagura polisi yarahagobotse iramukiza nk’uko bigaragara mu mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo muri Nigeria.

Abaturage bakomeje kunenga uyu muvugabutumwa, bavuga ko yahanuye ibinyoma bituma uyu mugore atajyanwa kwa muganga.

Uyu mupasiteri ntacyo aravuga kuri iki kibazo n’itorero rye ntacyo riravuga gusa bamwe mu baturage bashyigikiye uyu muvugabutumwa bavuga ko abamusohoye mu rusengero n’abamukubise bose bakoze amakosa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
samu Kuya 10-03-2020

hondagura

Uwase Kuya 10-03-2020

Nyamara Ibyo yahanuye birabaye. Yavuzeko uwo muntu napfa bazamusohore mu rusengero . Ibyo yasabye rero nibyo bakoze ntampamvu yo kubitindaho.

Nkusi Norbert Kuya 2-03-2020

Bamukoreye ibyo yisabiye ndumva ntamakosa bakoze!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...