AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Uko bigenda iyo abacuruzi baturanye n’ irimbi

Burundi : Uko bigenda iyo abacuruzi baturanye n’ irimbi
10-06-2019 saa 18:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5580 | Ibitekerezo

Mu gihugu cy’ u Burundi , mu ntara ya Muyinga hari isoko rimaze igihe kirenze umwaka riremera mu irimbi no hafi yaryo. Ari abanyesoko n’ abashyingura barabangamirwa.

Ni isoko ryo ku Gongone ricururizwamo ibirimo : amakara, amatungo magufi, inzoga yitwa Imigorigori, imboga, na za resitora. Riherereye nko muri metero 100 uvuye kuri sitade y’ umupira w’ amaguru yitwa Umuco.

Rirema ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku Cyumweru. Ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 4 Kamena 2019, wari umunsi wo gusoza kwisonjesha ku bayisilamu. Iri soko ryari ryakubise ryuzuye ahanini bitewe n’ abayisilamu bagura imyana zo kurya ku irayidi.

Hassan yabwiye itangamakuru ati “Gongone ni isoko rihendutse cyane ntahandi wabona amakara meza kandi ahendutse nka hano”.

Abana bakinira hejuru y’ imva

Mu mwanya umwe abajujura mu kandi kanya humvikana umutuzo udasanzwe. Ni abantu bari baje gucukura imva ngo bashyingure uwabo. Abari mu kabari banywa inzoga bati “Mureke aruhukire mu mahoro, nitwe tuzakurikiraho”.

Hassan warimo agura amakara yo kujya gutekesha irayidi ati “ni ubuzima busanzwe”.

Uwitonze upima Umugorigori, yabwiye Iwacu ko iri soko ryahoze riremera kuri sitade Umuco. Ubwo iyi sitade yari yakiriye imikino ya CECAFA y’ abatarengeje imyaka 17, abayobozi ba Komine babwiye abaturage ko bagomba gushaka ahandi bimurira isoko. Ni uko ryimukiye ku irimbi ari iby’ iminsi mike none imyaka ibiri igiye gushira.

Ubuyobozi bw’ inzego zibanze buvuga ko kuba iri soko rikiremera mu irimbi ari ukubura andi mahitamo ngo kuko nabo babizi ko urupfu ari ikintu cyo kubaha.

Ramazani, umwarimu wo muri aka gace avuga ko niba ubuyobozi budafite aho kwimurira iri soko, bukwiye kubaka uruzitiro rutandukanya irimbi n’ isoko.

Laurent Kayumba, umujyanama w’ akarere mu by’ iterambere avuga ko iri soko ryo mu irimbi bateganya kuryimurira ahitwa Mukoni.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA