AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bwa mbere mu Rwanda hatangiye gucuruzwa ibikoresho byo kwikinisha

Bwa mbere mu Rwanda hatangiye gucuruzwa ibikoresho byo kwikinisha
15-02-2021 saa 11:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 13161 | Ibitekerezo

Ku isoko ry’ibicuruzwa mu Rwanda hari hamenyerewe, ibiribwa n’ibinyobwa, imyambaro, imirimbo y’abagore n’abagabo, ibikoresho by’isuku, iby’ubwubatsi, iby’ikoranabuhanga n’ibindi. Ubu haje n’ibikoresho byo kwikinisha bizanywe n’iduka rizabicuruza mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abatangije iduka ricuruza ibi bikinisho bizwi nka Sex toys, bavuga ko bari babizi ko mu Rwanda bigurishwa ariko mu buryo bwa magendu ku buryo bifuje ko byajya bigurishwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Igihe, ivuga ko ubuyobozi bw’iri duka buvuga ko bwemerewe gukorera ku isoko ryo mu Rwanda kuko rifite ibyangombwa by’ishoramari ryahawe na RDB.

Bugira buti “Twari tubizi ko ibyo bikoresho bihari muri Kigali, ariko mu buryo butemewe n’amategeko. Twashakaga ko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kugira ngo bibe byubahirije amahame mpuzamahanga, ku bw’umutekano ndetse n’ubuzima bwiza bw’abakiliya. Twasobanukiwe neza ko hari isoko rya sextoys, ari na yo mpamvu twahisemo gutangiza ubu bucuruzi tugafungura… [izina ry’iryo duka]”

Bamwe mu banyarwanda bacyumva iby’iyi nkuru, bavuga ko abakunze kuvuga ko umuco nyarwanda uriho ucika batabeshye kuko ibi bikinisho bitari bikwiye kugaragara ku isoko ry’ibicuruzwa mu Rwanda.

Gusa hari n’ababishyigikiye bavuga ko aho kugira ngo abantu birirwe mu busambanyi cyangwa baryamane n’abo bahuje ibitsinda, byaruta bagakoresha biriya bikinisho.

Iri duka rivuga ko ubusanzwe abagore ari bo bakunze kugura biriya bikoresho, rinafite ibindi bikoresho byifashishwa mu gutuma gutuma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigenda neza nk’amavuta abobeza igitsina ndetse n’ibyifashishwa mu kongera ubushake bwayo.

Ibi bikoresho bisanzwe bifite abakiliya benshi mu bihugu byateye imbere, ibiri gucururizwa mu Rwanda ngo ibiciro byabyo biri hagati y’ibihumbi 11 Frw na 75 Frw.

Ese Abanyarwanda barayoboka iri duka ku bwinshi nk’uko bimeze i Burayi cyangwa umuco urababera umutego cyane ko hari n’abagira isoni zo kugura udukingirizo two tutanateye n’inegu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA