AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore icyo inzobere zitanga nk’ igisobanuro cyo kurota umuntu yapfuye

Dore icyo inzobere zitanga nk’ igisobanuro cyo kurota umuntu yapfuye
8-04-2020 saa 08:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8072 | Ibitekerezo 7

Bitewe n’uko umuntu upfuye agenda ubutagaruka, umuntu wese urose apfa cyangwa apfusha bimutera umutima uhagaze cyane cyane iyo atazi igisobanuro cy’izi nzozi.

Ikinyamakuru UKWEZI twifashishije inkuru yatambutse kuri Huffington Post mu kiganiro yagiranye n’inzobere akaba n’umuvuzi mu bijyanye n’imitekerereze tubakusanyiriza ibisobanuro byose by’inzozi zijyanye n’urupfu.

Inzobere Jeffrey Sumber avuga ko kurota urupfu bisobanura ko hari ikintu ugiye kurangiza, gishobora kuba kurangiza ikiciro cyangwa kugera ku musozo w’ ibintu bibabaje.

Ati “Iyo urose umuntu apfa biba bisobanuye ko agiye gusohoka mu kababaro cyangwa mu gahinda amaranye iminsi. Ntabwo iteka bisobanuye ko agiye gupfa”.

Avuga ko niyo umuntu arose yapfuye biba bisobanuye ko agahinda cyangwa akababaro amaranye iminsi kagiye kurangira.

Iyi nzobere ibajijwe niba hari icyo umuntu ashobora gukora ngo yirinde kurota urupfu, yasubije ko nta kintu umuntu ashobora gukora ngo yirinde kurota kuko kurota ari uburyo bw’igice cy’ubwonko kibika amakuru bwo gufasha umuntu guhindura bimwe mu byo yakoraga no guhindura imyitwarire ye bitewe n’amakuru iki gice cyamuhishuriye.

Sumber avuga ko abantu bakunze korota urupfu cyane ari abantu binjiye cyangwa bari mu rungabangaba. Biba akenshi iyo umuntu agiye kwinjira mu buzima bushya, kuko bikunze gutera abantu ubwoba bibaza uko bizaba bimeze muri ubwo buzima bagiye kubamo.

Muri 2018, ikinyamakuru The mirror cyo mu Bwongereza cyatangaje inkuru ivuga ko mu gihe cya kera buri gitondo abantu babazanyaga ibyo barose, hanyuma uwarose urupfu bikaba bisobanuye ko hagiye kuvuka undi mwana mu muryango we.

Ngo urose umuntu yapfuye nanone biba bisobanura ko mu minsi iri imbere azahinduka mu myitwarire agatangira kwitwara bitandukanye n’ibyo wari umenyereye.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Harerimana jimmy Kuya 18-06-2021

Nashaka kubaza njewe narose nyokuru wanje yapfuye kera cyane ariko uyumusi tukabonana avuye mumusigiti tukaganira maze dufatana urugendo turakomeza

Astère Kuya 10-12-2020

Je nashaka kubaza kurota umuntu yapfuye (bahambye ) ari kukuvugisha bisobanura iki ??

Léandre mananderera Kuya 22-04-2020

Nashakakubaza gato..none kumuntu arota ivyimpfu bitandukanye..nkiyurose umuntu yapfuye hacakanya bakaja kumuzura kugirango bamuhambe mukindi kinogo ivyovyo bisobanuyiki ??murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA