AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri Shi Liliang ufite ubushobozi bwo kugenda hejuru y’ amazi nka ‘YESU’

Ibyo wamenya kuri Shi Liliang ufite ubushobozi bwo kugenda hejuru y’ amazi nka ‘YESU’
6-11-2019 saa 09:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8468 | Ibitekerezo

Umushinwa Shi Liliang ni umwe mu bagabo banditswe mu gitabo cy’ abaciye uduhigo ku Isi kuko yakoze ibintu bitarakorwa n’ undi muntu uwari wese wese ku Isi.

Uyu mugabo ibyo akora ntabwo ari maji ahubwo avuga ko abikesha imyitozo n’ amasomo yigiye mu rusengero rw’ abamoko b’ Abashawulini Shaolin Temple rw’ ahitwa ‘Quanzhou’.

Muri 2015 nibwo Shi Liliang yanditswe muri Guinness world Records. Icyo gihe yafashe urubaho ducimbaguye aturambika hejuru y’ amazi atunyuraho yiruka mu ntera ireshya na metero 125.

Shi amaze guca aka gahigo yavuze ko icyo byamusabye ari umuvuduko mwinshi, no kudahengama(balance). Ati “Bisaba kwihuta kandi ugatera udutabwe tugufi”

Dail Mail yatangaje ko uyu mugabo kugira ngo abigereweho byamusabye kudacika intege kuko bwa mbere yagerageje kugenda metero 120 hejuru y’ amazi ariko agahita yibira amaze kugenda metero 18 gusa. Icyo gihe hari muri Mutarama 2015.

Abamoko n’ ubusanzwe bakora ibintu bidasanzwe kubera imyitozo no kumenyereza imibiri yabo. Agace uyu mugabo avukamo niho havukiye umukino wa Kung-fu umaze kwamamara mu bihugu bitandukanye ku isi.

Abamoko bizera ko umuntu yakora byinshi bidasanzwe igihe cyose yaba yabanje kubishyira mu mutwe no kubyitoza inshuro nyinshi.

Uretse umugabo witwa YESU uvugwa muri Bibiliya bivugwa ko yagenze hejuru y’ amazi y’ Inyanja ya Galilaya nta wundi muntu wigeze agaragara agenda hejuru y’ amazi n’ amaguru ntarigitse kereka uyu mushinwa Shi Liliang.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA