konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ifi idakunze kuboneka y’ ibiro 2000 yatumye inzobere zicika ururondoro

Ifi idakunze kuboneka y’ ibiro 2000 yatumye inzobere zicika ururondoro
2-03-2019 saa 16:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6961 | Ibitekerezo

Muri Leta ya California hagaragaye ifi idakunze kuboneka bikekwa ko iba mu majyepfo y’Isi yagaragaye ku mwaro w’ahitwa Santa Barbara, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ukuntu iyi fi yabashije kugera muri Amerika ivuye muri Pole Sud byayobereye abahanga muri siyansi, ubu bari kwibaza ukuntu yageze aho hose ivuye mu mazi ubundi isanzwe ibamo.

Uwimenyereza umwuga kuri Kaminuza ya California ni we warabutswe iyo fi mu cyanya cy’iyi kaminuza cya Coal Oil Point Natural Reserve.

Byafashe abashakashatsi iminsi mbere yuko bashobora gusobanukirwa iki kiremwa, ubundi cyavumbuwe mu mwaka wa 2014.

Amafoto yerekana iyi fi ibyibushye yagaragaye bwa mbere ku ipaji yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook y’iki cyanya cya Coal Oil Point Natural Reserve, nuko impuguke zo mu bice bitandukanye byo ku isi zakuranwa mu gufasha kumenya ubwoko bw’icyo kiremwa.

Iyi fi yiswe "hoodwinker", cyangwa inyamayeri ugenecyereje mu Kinyarwanda, kubera ko yavumbuwe imaze imyaka myinshi cyane ikwepa abashakashatsi.
Marianne Nyegaard, umuhanga mu bumenyi bwerekeranye n’inyanja ari na we wavumbuye iyo fi akanayita izina, yabwiye televiziyo CNN ko "yenze guhubuka ku ntebe" ubwo yabonaga amafoto agaragaza iyo fi ku mwaro.

Yagize ati: "Ubwo amafoto agaragara neza yabonekaga, natekereje ko nta gushidikanya [ko ari iyo fi]. Biteye amatsiko icyatumye iyi fi yambukiranya umurongo muhimbano ugabanya isi mo kabiri wa équateur".
Iyi fi ni ngari cyane kandi iranyerera cyane ku mubiri wayo kurusha andi mafi yo mu bwoko bumwe na yo. Ipima toni zigera kuri ebyiri ni ukuvuga ibiro 2000.

Amakuru avuga ko amafi y’ubu bwoko akunze kuba mu mazi y’akazuyazi, nko ku nkombe zo ku bihugu bya Chili na New Zealand.

Indi fi yo muri ubu bwoko ariko ifite iforoma itandukanye, yabonetse kabiri ku nkombe yo mu burengerazuba bwa Scotland mu cyumweru kimwe mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...