AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igice cya Nyamunwa cyabonetse mu murima w’ umuturage kure y’ inyanja

Igice cya Nyamunwa cyabonetse mu murima w’ umuturage kure y’ inyanja
2-02-2019 saa 14:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11006 | Ibitekerezo

Umworozi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavumbuye ikintu kidasanzwe mu gikingi cye ubwo yarimo ashaka inka ye itari yatashye.

Michael Woodson 69 yavumbuye ukuboko kw’ ifi y’ inyamabere mu Kinyarwanda bita Nyamunwa Abafaransa bakayita Baleine. Iki gice nyamunwa ikoresha yoga umuntu yagereranya n’ amaboko yayo cyabonetse kuri kilometero zirenga 100 uvuye aho abantu batuye kandi aho cyabonetse ni kure y’ inyanja y’ umunyu ya Utah.

Uku kuboko bw’ iyi fi gufite metero 12 z’ uburebure. Polisi yo muri ako gace yohereje abashakashatsi ngo bage gucukumbura uko uko kuboka kwaba kwarageze muri uwo murima kuko bitari kuboroherera koherezayo imodoka yo kugutwara kubera ikibazo cy’ uko nta mihanda iri muri iyo famu.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko babonye ikintu gifite ubunini budasanzwe mu kirere cyabo, gusa polisi yo muri aka gace yanze kwihutira guhuza aya makuru yombi.

Abaturage bo batekereza ko icyo kintu babonye mu kirere aricyo cyataye icyo gice cya Nyamunwa twagereranyije n’ ukuboko kwayo. Polisi yemera ko yahamagawe n’ abaturage barenga 10 bayibwira ko babonye ikintu kidasanzwe mu kirere cyabo bikaba byabateye ubwoba.

Kaminuza ya Utah nayo yohereje itsinda cy’ abashakashatsi kujya kwiga uko uku kuboko kwa baleine kwaba kwarageze muri uyu murima.

Abashakashatsi kandi bafite akazi ko kwemeza niba Nyamunwa ishobora kuba muri iyo Nyanja y’ umunyu iri ku bilometero bitari bike uvuye aho uku koboko kwabonetse.

Polisi ya Farmington yasabye umuturage waba afite amakuru yayifasha muri iri perereza kuyayiha.

Nyamunwa yakuze ipima ibilo ibihumbi 30. Iyi fi ibaho imyaka iri hagati ya 40 na 45. Umubiri wayo uba uteyeho ibintu bibiri bimeze nk’ amaboko biyifasha mu koga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA