AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imbeba miliyoni 120 zishonje zigiye kwinjira mu ngo z’ abaturage zihunga ubukonje

Imbeba miliyoni 120 zishonje zigiye kwinjira mu ngo z’ abaturage zihunga ubukonje
9-10-2019 saa 10:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5357 | Ibitekerezo

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyonnyi yaburiye abaturage abasaba kuba maso kuko imbeba miliyoni 120 zigiye kwinjira mu ngo zabo zishaka ubushuhe kubera imbeho y’ umuhindo.

Izi mbeba zigiye kwingira mu ngo z’ abaturage b’ Ubwongereza zibakubye kabiri mu bwinshi kuko bo ari miliyoni 67. Izi nkegesi buri imwe ku mwaka ibyara abana bari hagati 6 na 12.

Paul Bates, avuga ko izi mbeba zititondewe zakwangiza byinshi kuko zizarya imbaho n’ amakamba y’ ibikoresho by’ ikoranabuhanga.

Ati “Uko ubukonje bukomeza kwiyongera izi mbeba zirajya mu nzu z’ abaturage gushaka ubushyuhe n’ ibyo zirya”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukora uko bashoboye bakirinda gushyira ibiribwa byabo aho imbeba zagera.

Mu minsi yashize mu Bwongereza bagize ikigero cy’ ubushyuhe bwo hejuru butigeze bubaho. Abakora mu byiteganyagihe muri iki gihugu bavuga ko ubwo bushyuye bugiye gusimburwa n’ ubukonje bwo ku rwego rwo hejuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...