AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imibereho idasanzwe y’ Aba-Bayaka bakibera mu ishyamba,umwana ahembwa inzoga [AMAFOTO]

Imibereho idasanzwe y’ Aba-Bayaka bakibera mu ishyamba,umwana ahembwa inzoga [AMAFOTO]
22-09-2019 saa 09:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7021 | Ibitekerezo

Bayaka ni ubwoko 11 bw’ abantu baba mu mashamba ya Repubulika ya CentreAfrica (RCA). Batuye mu kibaya cy’ uruzi rwa Congo ahakunze kugwa imvura nyinshi cyane.

Ni mu magepfo ya RCA hakaba mu majyaruguru ya Congo Brazzaville, hagati y’ imigezi ibiri Sangha na Ubangui. Rimwe baba bari muri RCA ubundi bakaba bari muri Congo Brazziville.

Aba banyafurika barenga 50,000 bahuriye ku izina ry’ Aba-Bayaka ariko muri bifitemo andi matsinda. Barimo aba -Bambendzele, Baaka, Biaka, Beka na Bayaka).

Aba-Bayaka bavuga ururimi rwitwa Yaka. Bo ubwabo biyita Bisi Ndima, bivuga abantu bo mu ishyamba.

Komba ni ijambo ry’ Ikiyaka rivuga Imana. Bizera ko Komba yaremye ishyamba ikaribaha ngo baribyaze umusaruro. Bafite inkuru nyinshi zigaragaza umubano wabo n’ Imana.

Aba-Bayaka bafite ubumwe n’ ubufatanye hagati yabo, barashyingirana bakanahurira mu migenzo gakondo ishingiye ku idini.

Aba-Bayaka ntabwo babaho ukwabo bonyine ahubwo bakorana n’ abaturage batuye hafi yabo bakabakorera imirimo y’ ubuhinzi n’ ubworozi. Ikibabaje nk’ uko bitangazwa na joshuaproject.net ni uko abo baturage bafata aba-Bayaka nk’ abantu baciriritse bigatuma babahemba intica ntikize.

Bahoze batunzwe no guhiga inyamaswa ariko ntabwo bakibyemerewe. Ibi byatumye bahura n’ ikibazo cyo kugorwa no kubona ibyo kurya. Ntabwo basubiza inyuma impano z’ abagiraneza.

Uko bagenda barushaho gukorana no kubana n’ abandi baturage bagenda bareka Komba, bagahinduka Abakirisitu bakava mu myemerere yabo ya kera.

Umuryango wo muri RCA ukora ubusemuzi ACATBA wamaze guhindura ivangili ya Luka mu rurimi rw’ Ikiyaka, ibitabo bikwirakwizwa mu Babayaka.

Abamisiyoneri baturutse ahantu hatandukanye mu Isi bajya kwigisha aba bantu bo mu ishyamba bakabatesha bakareka imigenzo yabo bakayoboka ibizamwe n’ abamisiyoneri.

Imbogamizi abamisiyoneri bahura nayo n’ ikibazo cyo kutumvikana ku ndimi.

Aba –Bayaka barasaba Leta ya RCA n’ iya Congo Brazzaville ubufasha kugira ngo babashe kubona amashuri, bigishwe imyuga babashe guhangana n’ iterambere ry’ ubukungu mu murongo w’ abandi baturage.

Aba-Bayaka b’ ahitwa Likouala muri Congo Brazzaville bashinze umuryango wo gukora ubuvugizi kuri guverinoma kugira ngo bagaragaze ibibazo bibangamiye imibereho yabo birimo no kuba bafatwa n’ abandi baturage nk’ abantu basuzuguritse.

Uwo muryango ujya mu itangazamakuru ugasaba ko abandi baturage bareka gukomeza kubasuzugura.



Muri 2016 , ikinyamakuru The mirror cyasohoye inkuru ivuga ko Aba-Bayaka bakoreshwa imirimo n’ abaturage basanzwe bakabahemba inzoga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...