AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanga z’Abayapanikazi z’imyaka 107 zahize izindi zirambye ku Isi

Impanga z’Abayapanikazi z’imyaka 107 zahize izindi zirambye ku Isi
23-09-2021 saa 12:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1809 | Ibitekerezo

Umeno Sumiyana na Koume Kodama ni impanga z’Abayapanikazi ubu zamaze kwinjira mu gitabo cy’abanyaduhigo aho ari zo mpanga zikuze kurusha izindi ku isi dore ko zifite imyaka 107.

Umeno Sumiyana na Koume Kodama bahinduye amateka nyuma yaho abandi bayapanikazi b’Impanga Kin Narita na Gin Kanie aribo bari bafite aka gahigo.

Izi mpanga Umeno na Koume bivugwa ko bavutse mu muryango w’Abasosiyaliste ku itariki ya 5 Ugushyingo 1913 ku kirwa cya Shodoshima, ibi bikaba byaratangajwe kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru kugirango bihurirane n’Umunsi w’abakuze ndetse n’umunsi w’igihugu mu Buyapani.

Kubera icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo kurinda abo bakambwe batuye mu bice bitandukanye byo mu buyapani, ababashinzwe bohereje ibyemezo byabo mu irushanwa kugira babahitemo.

Abandi bayapani bari bafite agahigo ko kuba ari bakuru nkuko twabivuze haruguru bari Kin yapfuye afite imyaka 107 n’iminsi 175 naho Gin yitabye Imana muri Mutarama 2000 afite imyaka 108 bakaba baravutse muri Kanama 1892 i Nagoya, kandi bari abantu bakomeye mu bitangazamakuru mu myaka icumi ishize.

Mu Buyapani, icyizere cyo kubaho nicyo kinini ku isi, kandi abantu bakuze bahabwa icyubahiro cyinshi. Umuntu mukuru ushaje cyane wanditswe mu gitabo cya Guinness, ni Umuyapani witwa Kane Tanaka w’imyaka 118.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA