AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kenya: Perezida w’ abadepite yahagaritse ikiganiro kubera umusuzi w’ umudepite

Kenya: Perezida w’ abadepite yahagaritse ikiganiro kubera umusuzi w’ umudepite
9-08-2019 saa 09:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14588 | Ibitekerezo 4

Umuyobozi w’ Inteko ishinga amategeko ya Kenya ku wa Gatatu w’ iki cyumweru mu masaha y’ umugoroba yahagaritse ikiganiro by’ agateganyo bitewe n’ uko umwe mu badepite yari asuze mu gihe ikiganiro cyari kirimbanyije.

Cyari igicamunsi gishyushye abadepite bari kwihungiza n’ impapuro kugira ngo barebe ko bakumva akayaga.

Mu minota 10 abadepite bahise bahabwa akaruhuko ngo basohoke mu cyumba cy’ inteko bafate akayaga hanze umunuko ubanze ushize mu cyumba.

Aba badepite barimo bungurana ibitekerezo ku kibazo cy’ amasoko adasakaye. Perezida w’ Inteko ishinga amategeko Edwin Kakach yaciye mu ijambo Juma Awuor wari ufite ijambo kubera ikibazo cy’ umusuzi wari wumvikanye mu nteko.

Perezida w’ inteko ishinga amategeko yari abonye abadepite bari gusubiranamo umwe ati ‘niwowe usuze’ undi ntabwo ari njye usuze.

Depite Julius Gaya yarahagurutse ati “Honorable speaker, umwe muri twe arasuze kandi namumenye”

Yahise avuga uwo akeka, ukekwa ahita abihakana ati “Ntabwo arinjye. Sinakora ibintu nk’ ibi muri bagenzi banjye”.

The Speaker ordered the assembly’s sergeants to quickly bring in air fresheners.

Perezida w’Inteko yahise asaba ko abadepite bajya hanze mu cyumba cy’ inteko hagapurizwamo imiti ituma umunuko ushiramo.

Uwagiye kuzana imiti yo gupuriza muri cyumba cy’ inteko yasanze umusuzi wamaze kuyoyoka , ni uko abadepite basuye mu cyumba imirimo irakomeza.

Dail monitor


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Alexis Kuya 12-08-2019

Jew nibaza ko atarivyo vyotuma ibikorwa bigarara

HITAYEZU Kuya 9-08-2019

APFE RERO NGO NI DISCILPINE!!!!

Innocent Kuya 9-08-2019

Aah!!! Mbega ba nyakubahwa weeeee!!!! Ahari akenge hanyura akayaga koko pe

Kamanzi vincent Kuya 9-08-2019

Mwiriwe, iyo nkuru se ni impamo cg murashaka kwisekereza abasomyi gusa
(Le parlement du rire ibonye subject)

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...