AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umwana wiga muri Primaire yakoze imodoka itwarwa na telecommande [VIDEO]

 Kigali : Umwana wiga muri Primaire yakoze imodoka itwarwa na telecommande [VIDEO]
27-03-2019 saa 19:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9794 | Ibitekerezo

Umwana w’ Umuhungu witwa Ndayishimiye Eric yatangaje abarezi bo ku ishuri ribanza rya Biryogo nyuma yo kubereka akamodoka yakoze mu bikarito gafite ikoranabuhanga rituma gatwarwa na telecommande.

Karigirwa Adeline, wigisha ubumenyi n’ ikoranabuhanga mu ishuri ribanza rya Biryogo yatangarije UKWEZI TV ko basanzwe bashishikariza abanyeshuri bigisha gukora ibintu by’ ikoranabuhanga gusa ngo impano ya Eric yabatunguye.

Yagize ati ati “Muri iryo somo rya siyanse dushishikariza abana ibintu by’ ikoranabuhanga tukagenda tunabafasha. Ariko we ibyo yakoze byaradutangaje cyane. Twagiye kubona tubona araje aratubwira ngo ngewe hari ibintu nakoze byange nshaka kubereka. Tubona azanye imodoka yakoze mu bintu bisanzwe by’ ibikarito ariko afite telecommande nayo yakoze ibasha kuyobora ya modoka”

yavuze ko uyu mwana basanze afite impano ku buryo yitaweho yazagera ku bintu bihambaye.

Ndayishimiye Eric yavuze ko utwuma yakoreshe ari utwo yagiye atoragura. Yavuze ko mutwuma yakoresheje dutuma ashore gutwara aka kamodoka akoresheje telecommande harimo ako yakuye muri radiyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA