AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ku myaka 76 yasezeye uburaya amaze gusambana n’abagabo ibihumbi 500 barimo abaperezida 4 ba USA

Ku myaka 76 yasezeye uburaya amaze gusambana n’abagabo ibihumbi 500 barimo abaperezida 4 ba USA
11-01-2020 saa 18:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11259 | Ibitekerezo

Umukecuru wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada wari icyamamare mu buraya Beatrice “3$” Thompson yatangaje ko ahagaritse uyu murimo yari amaze imyaka 54. Yashimishije abagabo ibihumbi 500 barimo abapereza bane ba USA.

Yahimbwe “3$” kuko aricyo giciro cyo hasi yafatiragaho agitangira uburaya ari nabyo cyatumye ahita amenyekana cyane muri uyu murimo kuko atahendaga.

Muri 2011 ihuriro ry’indaya zo muri Nevada zamuhaye igihembo cy’ indaya y’ umwaka. Beatrice Thompson avuga ko yakabaye yaravuye muri uyu murimo mu myaka yashize ariko ngo yakundaga uyu murimo kandi agishaka kwesa agahigo yari yarishyiriyeho.

Ati “Nkiri muto nashoboraga kwemeza abagabo bari hagati ya 50 n’ 100 ariko maze gukura abakiriya baragabanutse bituma ntinda kwesa umuhigo wanjye yo kuryamana n’ abakiriya bangana na ½ cya miliyoni ngo nsezere”

Umukiriya wa 500 000 yaguze iyi ndaya ni umugabo w’ Umudage w’ imyaka 34 Hans Meyer, avuga ko gusambana na Beatrice byamuryoheye cyane kuko afite ubwenge Imana yayihaye akagira n’ubunararibonye mu kazi bw’ imyaka 50.

Hans Meyer yavuye iwabo mu Budage ajya I Las Vegas ajyanywe no gusambana n’ iyi ndaya y’ imyaka 76.

Thompson avuga ko nyuma yo kuva muri uyu murimo agiye kujya gusaba abandika igitabo cy’ abaciye uduhigo Guinness World Records nawe bakamushyiramo.

Avuga ko afite ibizibiti by’ abagabo bose baryamanye kuko afite gitanse zose yagiye atangiraho umusoro.

Aka gahigo k’indaya yaryamanye n’abagabo benshi mu Isi gafitwe na Louise n’ impanga ye Martine Fokkens bakoze uburaya imyaka 50 babuhagarika bamaze kuryamana n’ abagabo 355,000 buri umwe yaryamanye n’ abagabo 177,500.

Src : wdnr


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA