AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kureba amashusho ya Shaddy Boo ubu ni 50$

Kureba amashusho ya Shaddy Boo ubu ni 50$
26-02-2021 saa 14:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 10233 | Ibitekerezo

Shaddy Boo yatangiye kugurisha amashusho n’amafoto ku rubuga rwa OnlyFans rushyirwaho ibintu by’urukozasoni aho kureba aye ari ukwishyura Amadorali 50 ku kwezi.

Uretse kuba ari mu ba mbere bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda, yagiye ayoboka n’izindi mbuga zirimo n’urwa Twitter.

Mu cyumweru gishize yatangiye no kurarikira abamukurikirana ko yamaze no kugera ku rubuga rwa OnlyFans rumenyereweho gushyirwamo iby’urukozasoni.

Iyo usuye konti ya Shaddy Boo hejuru uhita uhasanga uko ugomba kumwishyura bitewe n’ifatabuguzi ushaka.

Mugihe cy’ukwezi kumwe urebe amashusho ndetse n’amafoto ye umwishyura amadorali 50 gusa iyo wishyuriye rimwe amezi atatu wishyura amadorali 75. Aha ni kuri Poromosiyo.

Kugirango wishyure ayo mafaranga babanza kugusaba niba niba uri hejuru y’imyaka 18 ukanashyiramo aho uherereye. Mu kwishyura ukoresha ikarita ya Banki.

Kugeza ubu afiteho amashusho gera ku munani hamwe n’amafoto atandatu.

Abakiriya be bamaze kugura iryo fatabuguzi usanga agenda abararikira ibyo agiye kubaha mugihe gikurikira cyangwa se akababwira ko ku munsi runaka azaba ari kwifata amashusho imbonankubone (Live).

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amafaranga menshi.

Ba nyiri only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse arabyemera ko akina pornographie.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA