AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Malawi: Umugore washyingiranwe n’umuhungu we yibyariye yavuze icyabimuteye abantu barumirwa

Malawi: Umugore washyingiranwe n’umuhungu we yibyariye yavuze icyabimuteye abantu barumirwa
14-03-2020 saa 08:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13577 | Ibitekerezo 5

Umugore w’imyaka 47 wo mu gihugu cya Malawi yashyingiranywe n’umuhungu yibyariye ufite imyaka 30, bwari ubukwe bwiza cyane ariko budasanzwe.

Memory Njemani avuga ko atari kwemerera undi mugore kuza ngo ashyingiranwe n’ umuhungu we kandi yarashoye amafaranga menshi ku muhungu we kuva mu bwana bwe amwishyurira ishuri.

Ati “Igihe kirageze ngo njye n’umuhungu wanjye twishimire ibyo twagezeho kuko njye nawe twaravunitse. Namushoyemo amafaranga menshi mwishyurira amashuri, ni gute undi mugore ashobora kuza agashyingiranwa n’umuhungu wanjye akishimisha mu mitungo ye? Ibyo ntabwo bishobora kubaho. Nashyingiranwe n’umuhungu wanjye kugira ngo tudatera inkunga undi mugore wataye igihe cye arera amaboko”.

Abaturage bumvise ibyavuzwe n’uyu mugore bavuze ko ibyo yakoze ari amahano, bamwe bavuga ko akwiye gutwikwa agahinduka ivu ariko we n’umuhungu babanye neza nk’umugore n’umugabo.

Bamwe batekereza ko uyu mugore ashobora kuba yararoze umuhungu we kugira ngo bashyingiranwe ari umwana na nyina. Uyu muhungu ntacyo arabivugaho gusa nk’uko bitangazwa na Malawian News baracyabana nk’umugore n’umugabo kuva muri 2018 kandi babanye neza baranabyaranye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Pascaline Kuya 22-03-2020

Yewe isi irashize pe! Namahano

Uwimana Antoine Kuya 19-03-2020

Uyumutipe nyina yaramuroze Pa sigusa

USEKANABO Kuya 18-03-2020

NDUMIWE

ndayisaba j m v Kuya 16-03-2020

aka ni akumiro ndabarahiye

ndayisaba j m v Kuya 16-03-2020

aka ni akumiro ndabarahiye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...