AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Meya yashyingiranywe n’ingona ngo atere ishaba abarobyi

Meya yashyingiranywe n’ingona ngo atere ishaba abarobyi
10-03-2020 saa 10:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5562 | Ibitekerezo 7

Mu gihugu cya Mexique , umuyobozi w’akarere ka San Pedro Huamelula mu mujyi wa Oaxaca yakoze ubukwe budasanzwe ahenshi mu Isi, gusa mu gihugu cye birasanzwe mu migenzo gakondo yabo.

Mbere y’ uko iyi ngona isezerana na meya Victor Aguilar yabanje kubatizwa. Yabatijwe ku wa Kane ubukwe buba ku wa Gatanu. Ku munsi w’ ubukwe, iyi ngona yatambagijwe mu mujyi ikimbagira yambaye ikanzu y’ubukwe.

Uyu muyobozi yemeye gushyingiranwa n’iyi ngona yiswe Princesse kugira ngo atere ishaba abarobyi nk’uko bisanzwe bigenda mu migenzo y’Abahinde baba muri Mexique.

Meya Victor yagize ati “Muri uyu mugenzo dusabye umusaruro mwiza, mu nyanja no mu bidendezi dusabye amafunguro, dusabye ko ibintu byose bigenda neza hano”.

Umwe mu bitabiriye ibi birori yabwiye Dail mail ko ‘imbyino babyinnye ari igitambo bahaye imana ngo ibahe umugisha mu butaka no mu nyanja”.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Hatsngimana Evariste Kuya 29-03-2020

nonese iriyangona ninzima cyangwa Ni kibumbano

Mugisha Kuya 20-03-2020

Ruhanga wange ensi yaffa bannange: ensolo eyo obusabwa n omuntu?

Josianne Kuya 19-03-2020

Uwomuntu nigona se kweri bizamugezahe?

J d kiz Kuya 16-03-2020

Bino biragaragaza isi kuba irimo kuragira

pascal Kuya 16-03-2020

utetse ubumaji uyu Meya we ni Umuntu?Nzaba mbarirwa!

mupice Kuya 15-03-2020

nuko bayiziritse urunwa rwayo nibayizitura irabereka

Ingabire Kuya 10-03-2020

Ndumva bitoroshye peubu se bizamufasha iki?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...