AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meya yashyizeho amande azajya acibwa nyiri imbwa zamotse cyane

Meya yashyizeho amande azajya acibwa nyiri imbwa zamotse cyane
13-02-2019 saa 15:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2133 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’umujyi wo mu majyaruguru y’Ubufaransa yatanze itegeko rica imbwa zimoka birenze urugero mu rwego rwo kugabanya urusaku rutewe no kumoka kwazo.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, abatunze imbwa bo mu karere ka Feuquières bashobora gucibwa amande angana n’amadolari 77 y’Amerika mu gihe imbwa zabo zaba "zimaze akanya zimoka cyangwa zikamoka ziyongeza".

Jean-Pierre Estienne, Meya w’akarere ka Feuquières, avuga ko yafashe iyi ngamba kubera imbwa "zimoka umunsi n’ijoro" zigateza "ibintu bitakwihanganirwa" aho abantu batuye.
Iri tegeko-teka ryanenzwe n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’inyamaswa.

Estienne yabwiye ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa ati : "Intego si uguca imbwa kandi ntabwo tuzajya duca amande abantu kubera ko imbwa ipfuye kumoka gusa. Uyu mujyi ntacyo upfa n’imbwa, ariko niba ufashe icyemezo cyo kuzitunga, ugomba no kuziha uburere".

Iri tegekoteka ryatowe n’inama njyanama y’aka karere mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kabiri, ribuza ko imbwa zisigwa ahantu zifungiranwe mu gihe ba nyirazo batari bugufi yazo ngo bazibuze "kumara akanya zimoka ubudatuza".

Riteganya kandi ko imbwa zimoka zigomba guhamishwa mu rugo niba imyitwarire yazo "ibangamiye ukwidagadura" kw’abaturage 1400 batuye muri aka karere ka Feuquières.

Abarenze kuri iryo tegekoteka cyangwa, mu buryo busobanutse neza, ba nyirazo - bazajya bacibwa ayo mande kuri buri kirego gitanzwe cyo kwinubira kumoka kwazo.

Iryo tegekoteka rije rikurikira ubusabe bw’abaturage binubiraga umwe muri bo w’umugore utunze imbwa.

Estienne yagize ati : "Yari afite imbwa nyinshi, zimwe muri zo ari nini. Twagerageje inshuro nyinshi kuganira na we, ariko ntibyakunda. Kuba narafashe iki cyemezo, nuko nta bundi buryo bundi twabonye twakoresha. Ntabwo nari kwicara ndebera ntacyo nkora".
Ni icyemezo cyamaganwe na Stéphane Lamart, perezida w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’inyamaswa. Lamart yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ati : "Ushobora rero no guca inzogera zo mu kiliziya ntizizongere kuvuga ku cyumweru mu gitondo. Niba imbwa zifite umunwa, ni ukugira ngo zishobore kumoka".

Lamart yavuze ko ashaka kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rwo muri ako karere. Yongeraho ati : "Ntabwo ndigera na rimwe mbona imbwa imoka guhera mu gitondo kugera nimugoroba".

Ubu si ubwa mbere abategetsi bo mu Bufaransa bagerageje kubuza imbwa kumoka.
Mu mwaka wa 2012, abategetsi bo mu mujyi wa Sainte-Foy-la-Grande mu majyepfo y’Ubufaransa, batoye itegeko rica kumoka kose kurengeje urugero kukabangamira "ituze rya rubanda".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA