konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Meya yategetse abapolisikazi kwambara utwenda tugufi ngo bakurure abakerarugendo

Meya yategetse abapolisikazi kwambara utwenda tugufi ngo bakurure abakerarugendo
10-07-2018 saa 09:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10584 | Ibitekerezo 6

Umuyobozi w’umujyi wa Brummana mu gihugu cya Liban, Pierre Achkar yatangaje benshi nyuma yo gushyiraho itegeko ry’uko abapolisikazi bacunga umutekano wo mu muhanda muri uyu mujyi, bagomba kuzajya bambara utwambaro tugufi cyane mu rwego rwo kureshya no gukurura ba mukerarugendo batemberera muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi w’uyu mujyi yamaze kudodesha udukabutura tugufi cyane tugomba guhabwa Abappolisikazi bose bacunga umutekano wo mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Brummana.

Ubwo Meya Pierre Achkar yaganiraga n’ikinyamakuru RT gikorera muri Liban yavuze ko yifuza ko igihugu cye cyahindura isura mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yagize ati “ Twebwe nk’abanya Libani twifuza guhiindura isura ya Libani mu maso y’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ba mukerarugendo bagera kuri 99% baturuka mu bice byo ku Nyanja ya Mediterane bambara utujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane. ”

N’ubwo uyu mu Meya yashyizeho itegeko ndetse rikanashyirwa mu bikorwa, abantu batari bake bo muri iki gihugu banenze umwanzuro w’uyu muyobozi bavuga ko ari ugutesha agaciro igitsina gore.

Uku niko abapolisi bo mu mujyi wa Brummana biyambarira bari mu kazi

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Lebanese Examiner bayigaragarije ko batishiiye iteshagaciro uyu mu Meya yakoreye abapolisi b’abagore, bagaragaza ko nta mpamvu y’uko babambika utwenda tugufi tugaragaza ubwambure bwabo mu gihe abapolisi b’abasore/abagabo baba biyambariye amapantalo.

Hari abandi banyuze ku mbuga zinyuranye zirimo nka twitter, aho nabo bahurizaga ku kuba icyemezo cya Meya Pierre Achkar gitesha agaciro igitsina gore ibintu bagiye bagereranya nko gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi.

JPEG - 59 kb

Uyu mupolisikazi yari mu kazi

JPEG - 61.6 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Manzi Kuya 8-08-2018

Nta gitekerezo kizima kirimo

Manzi Kuya 8-08-2018

Nta gitekerezo kizima kirimo

Manzi Kuya 8-08-2018

Nta gitekerezo kizima kirimo

Manzi Kuya 8-08-2018

Nta gitekerezo kizima kirimo

t d m Kuya 4-08-2018

ariko baraberewe nuko ikibazo bakora ibitari mukazi

Mami Kuya 10-07-2018

Jye nubwo ntari umunya liban ndabona baberewe kandi ndumva ari igitekerezo kizima cyane.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...