AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mu mafoto dore inzoka z’ingome kandi zifite imiterere idasanzwe

Mu mafoto dore inzoka z’ingome kandi zifite imiterere idasanzwe
9-05-2020 saa 11:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6758 | Ibitekerezo

Mu isi hari amoko 3500 y’inzoka. Muri aya moko yose agera kuri 600 niyo agira ubumara bwica. Zimwe muri izo zifite ubumara zifite imiterere isanzwe ku buryo uyibone uhita uyimenya.

1.Inzoka ifite risongoye

Izi nzoka akenshi ziboneka mu Buhinde na Bangladesh. Umubiri waso zose ni icyatsi kibisi. Biragoye kuzibona iyo zihishe mu byatsi no mu mababi y’ibiti.

2. Inzoka ya dragon

Izi nzoka zitwa Dragon Snake ziboneka cyane mu magepfo ya Asia. Umubiri wazo umenze nk’uw’ingona ku mugongo. Abahanga bavuga ko izi nzoka zifite umwihariko wo kumara igihe kinini zitanyoye amazi bityo kuba mu butayu bikaba bizorohera.

3.Inkura y’impiri

Ubu bwoko bw’inzoka zitwa Rhinoceros viper ziboneka mu mashyamba yo muri Afurika mu bihugu bigwamo imvura nyinshi nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Centrafrica.

4. Impiri y’amahembe muri Sahara

Ubu bwoko bw’inzoka buboneka mu majyaruguru y’Afurika mu Butayu bwa Sahara. Nk’uko izina ryayo ribivuga iyi nzoka ni inyamahembe. Zifite ibara ry’ikigira ikigina risa nk’umusenyi wo mu butayu bwa Sahara.

5. Inzoka isa n’urusamagwe

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoka zifite amabara meza zigira ubumara bwinshi kandi bwica. Izi nzoka zifite amabara arimo umukara, orange n’umuhondo ziboneka muri Australia ni bumwe mu bwoko bw’inzoka zigira ubumara bwinshi ku Isi.

6. Blunthead tree snake

Inzoka ziteye zitya ziboneka mu mashyamba y’ahantu hahora hahehereye muri Amerika mo muri Mexico. Zirangwa n’umubyimba unanutse cyane n’umutwe ubyimbye nk’igipfunsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...