AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mu mafoto reba urutonde rw’abakobwa beza kurusha abandi b’abaperezida ba Afurika

Mu mafoto reba urutonde rw’abakobwa beza kurusha abandi b’abaperezida ba Afurika
27-04-2020 saa 16:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7902 | Ibitekerezo 2

Ubwiza bw’umukobwa ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko mu buryo bw’ibanga no mu buryo bweruye kigenderwaho mu guha amahirwe y’ingenzi mu buzima umuntu.

Iyi nkuru iragaraza uko ikinyamakuru Africaranking cyatondetse abakobwa 8 beza b’abaperezida b’Afurika gihereye ku wa munani kugeza ku wa mbere mwiza kubarusha.

8.Bona Mugabe (Zimbabwe)

Bona Mugabe ni umukobwa wa nyakwindera Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe. Bona yashakanye na Simba Chikore. Uyu mukobwa yize ibijyanye n’icungamutungo muri Hong Kong na Singapore.

7.Isabel dos Santos (Angola)

Isabel wabyawe na Jose Edouardo Dos Santos ari ku mwanya 7 mu bakobwa beza b’abapereza bo muri Afurika. Uyu mukobwa niwe mugore wa mbere ukize muri Afurika nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa fobes ruvuga ko atunze miliyari 3,7 z’amadorali y’Amerika.

6. Brenda Biya, Cameroon

Anasitasia Brenda Eyenga Biya, ni umukobwa wa Perezida wa Cameroon Paul Biya na Chantal Biya. Brenda Biya ni umukobwa uhora yishimye kandi ukunda ibirori.

5.Thuthukile Zuma , Afurika y’ Epfo

Thuthukile Zuma wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo niwe mukobwa muto mu bana uyu mugabo yabyaranye na Nkossazana Dramini Zuma. Thuthukile yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Kaminuza y’iwabo muri Afurika y’Epfo.

4.Ngina Kenyatta

Ngina Kenyatta, ni umukobwa wa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Uyu mukobwa azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

3.Malika Bongo Ondimba, Gabon

Malika Bongo Ondimba, niwe mfura mu muryango wa Perezida Ali Bongo Ondimba Perezida wa Angola. Azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse anazwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore.

2.Ange Kagame, Rwanda

Ange Ingabire Kagame ni umwana wa kabiri wa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, azwiho gukoresha cyane urubuga rwa twitter mu gutanga ubutumwa. Yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.

1.Sikhanyiso Dlamini, Eswatin

Ni umwe mu bana b’Umwami Mswati wa Swaziland yahinduye izina ikitwa Eswatini. Yize muri Kaminuza ya Sydney ibijyanye n’itumanaho. Ni umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
MBONEKO J MAURICE Kuya 6-05-2020

Njyewe ndabona Ange Kagame yari kuba uwambere aho kuba uwakabiri

EMMANUEL Kuya 3-05-2020

MANCHESTER CITY IGIYI GUTWARI UEFCHEMPEINS LUEGAE NDASUHU MAAMA WAJYE URINYAGATA MUMUREMGE WA RWIMIYAGA UMUDUGU WA GAKOMA

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...