AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mu mafoto reba urutonde rw’inzu ndende kurusha izindi muri Afurika

Mu mafoto reba urutonde rw’inzu ndende kurusha izindi muri Afurika
29-04-2020 saa 15:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8836 | Ibitekerezo 1

Nubwo buri mujyi wose uba ufite amazu maremare habamo afite uburebure budasanzwe aya mazu akurikira niyo 10 ya mbere maremare muri Afurika.

10. 88 on field Durban, metero 147

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro mu 1985, ifite amagoroba 26, iherereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo. Ifite asanseri zizamuka zikagera ku igorofa ta 21, n’izindi ngufi ziva ku ya 21 zikagera ku ya 24.

9.Metlife center, Cape town, metero 150

Iyi nzu iri hafi ya Cape Town international center, ikaba ifite amagorofa 28 na metero 150 z’ubuhagarike.

8.South African Reserve Bank Building, metero 150

Iyu muturirwa watashywe ku mugaragaro mu 1988, ufite amagorofa 38.

7.Peal Dawn, Durban: metero 152

Iyi nzu yubatswe mu buryo bugezweho ifite amagorofa 31, yafunguwe ku mugaragaro muri 2010. Ni inzu yo guturamo iri hafi y’amazi mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

6.Marbre Towers, Johanesburg- metero 152

Iyi nzu yubatswe mu 1973, iri mu mujyi wa Johanesburg rwagati muri quartier y’ubucuruzi, igite amagorofa 32.

5.PSPF commercial towers, Dar-es Salaam- metero 152,7

Izi nzu zitwa imiturirwa y’impanga, PSPF twin tower (tower A and B} zifite amagorofa 38, zikaba ziherereye mu mujyi wa Dar-es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Zifite imiryango ikoreshwa nk’ibiro, ikoreshwa n’imiryango y’ubucuruzi, zikagira parikingi z’amamodoka. Zatangiye kubakwa muri 2011 zuzura muri 2014.

4.NECOM House, Lagos-160

Iyi nzu ifite amagorofa 32, iherereye mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria, yuzuye mu 1979. Ikoreramo kampani y’itumanaho ya Nitel, iyi nzu yahoze yitwa Nitel tower. Niyo nzu ndende kurusha izindi muri Nigeria.

3.Ponte City Appartement, Johanesburg – metero 173

Iyi nzu yuzuye mu 1975, ifite amagorofa 54, iherereye mu mujyi wa Johanesburg muri Afurika y’Epfo.

2.Hassan II, Casablanca- metero 210

Uyu musigiti uherereye mu mujyi wa Casablanca mu gihugu cya Morocco. Bivugwa ko wuzuye utwaye miliyoni ziri hagati ya 400 na 700 z’amadorali y’ Amerika. Niyo y’iyobokamana iri ku mwanya wa 7 mu burebure ku Isi.

1. Carlton tower, Johannesburg-metero 223

Iyi nzu ndende kurusha izindi zose zo ku mugabane wa Afurika, ifite uburebure bwa metero 223. Iherereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Ifite amagorofa 50, yubatswe mu 1973. Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe na kampani y’Abanyamerika yitwa Owings and Merrill.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gaetan Kuya 9-05-2020

Good

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...