AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Robert ufite abagore 19 ngo arabarongora bose bakanyurwa

Robert ufite abagore 19 ngo arabarongora bose bakanyurwa
3-08-2018 saa 13:02' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 18181 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Robert Kathata uzwi cyane ku kazina ka Ramoh wo mu gace ka Keingu muri Kenya, avuga ko afite abagore 19 kandi ngo bose abakorera imibonano mpuzabitsina bakanyurwa ku buryo nta n’umwe muri bo wifuza kuba yamuca inyuma.

Robert Kathata avuga ko abizi neza ko nta n’umwe mu bagore be utekereza kuba yamuca inyuma, ngo cyane ko anafite umuti udasanzwe ushobora gutuma atahura uwamuciye inyuma.

Uyu mugabo avuga ko mu bituma abagore be badatekereza kumuca inyuma harimo kuba abakorera imibonano bose bakanyuka, akabitaho ndetse akanabagaburira uko bikwiye.

Yagize ati “ Nta mugore wanjye n’umwe ujya unca inyuma kubera ko anabigerageje yabona akaga. Ntibyamugwa neza kuko yahita afatana burundu n’uwo bari kubikorana. Ikindi kandi nkoresha imiti itandukanye ya gakondo nayo imfasha mu gutera akabariro bigatuma bose banyurwa.”

Uyu mugabo uherutse kurongora umugore wa 19 mu minsi ya vuba, aherutse gutangariza ikinyamakuru The Nairobian cyo muri Kenya ko afite gahunda yo kuzashaka abagore 40 mbere y’uko apfa.

Avuga ko ashaka abagore bo mu bice binyuranye by’igihugu nka Meru, Kitui, Embu, Muranga, Isiolo na Nyeri, kugira ngo yubake ubumwe hagati y’abo n’imiryango bakomokamo.

Avuga ko nta kibazo na gito afite ku bijyanye no kubatunga, ngo kuko afite ubutaka buhagije bwo guhingamo, aho avuga ko yibitseho hegitari zisaga 400. Ndetse akaba anafite ubushyo bw’inka zitabarika.

Uyu mugabo avuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka abagore benshi, ngo yabanje kubiganirizaho umugore we mukuru witwa Grace Kagwiria bashakanye mu myaka ya za 90, maze arabimwemerera.

Robert Kathata umaze kubyara abana 34 avuga ko ibyo gushaka abagore benshi abikomora kuri Se witwaga Ayub Kathata ngo kuko yapfuye amaze gushakana n’abagore 49 bafitanye abana 129.

Robert Kathata amaze gushaka abagore 19 kandi ngo afite gahunda yo kuzageza muru 40


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA