AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubukwe bwa Sweety na Gasongo bwamamaye bushobora guca agahigo ku isi - VIDEO

Ubukwe bwa Sweety na Gasongo bwamamaye bushobora guca agahigo ku isi - VIDEO
20-11-2020 saa 06:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22829 | Ibitekerezo

Ubukwe bw’abantu bagufi cyane Sweety na Gasongo bwanagaragayemo ababutashye benshi nabo bafite indeshyo idasanzwe, bushobora guca agahigo bukandikwa mu gitabo cya World Guinness Records cyandikwamo abaciye uduhigo bakamamara ku rwego rw’isi, nyuma y’uko aba bageni ubwabo uretse kuba badasanzwe banagaragiwe n’abandi bagenzi babo, bikaba byaratumye buba ubukwe bwihariye.

Kuwa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, nibwo habaye ubukwe bw’agatangaza bwarangaje benshi, bushimisha abatari bacye ndetse bunatangaza buri wese wabubonye, ubwo bukaba bwari ubwa Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Veneranda uzwi ku kazina ka Sweety. Aba bombi bamamaye cyane mu mujyi wa Kigali kubera indeshyo yabo.

Nyuma y’amezi macye ubu bukwe bubaye, ikinyamakuru Ukwezi cyabonye amakuru y’uko ubu bukwe n’aba bageni bari mu barimo kwigwaho ngo bisuzumwe neza niba badashobora kwandikwa muri Guinness World Records nk’abantu baciye agahigo katareswa n’undi muntu ku isi.

Paulo Gabriel da Silva Barros na Katyucia Lie Hoshino bo muri Brazil basanzwe ari bo bazwi nk’abantu bagufi kurusha abandi bakoze ubukwe, ariko inyandiko igaragaza ibyo ubukwe bwa Sweety na Gasongo barimo kwigwaho, ivuga ko bo hari agashya k’umubare munini w’abandi bantu bagufi benshi babwitabiriye bakabagaragira, kuburyo ubwabyo byabahesha kuba ubukwe bwabo bwakwandikwa mu baciye uduhigo ku isi.

REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :

Aba bombi nk’uko babyivugiye mbere yo gukora ubukwe, babanje kugerageza kureba ko babyara, maze biha akabyizi, ubu buri wese akaba afite umwana yagiye abyara ku wo babanje gukundana mbere, bivuga ko babanye buri umwe afite umwana yabyaye ku ruhande ariko bakazabarera nk’abana babo bashyize hamwe.

REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA