AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko imbere mu ndege y’Umuherwe Roman Abromavich nyiri Chelsea hasa [AMAFOTO]

Uko imbere mu ndege y’Umuherwe Roman Abromavich nyiri Chelsea hasa [AMAFOTO]
20-05-2020 saa 16:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5428 | Ibitekerezo

Umuherwe Roman Abromavich ufite ikipe ya Chelsea afite indege idasanzwe ye bwite. Iyi ndege ya miliyoni 66 z’amayero ni iyo mu bwoko bwa boeing 767 33AER, bayihimba ‘The bandit’.

Iyi ndege yayiguze muri 2004, nyuma y’umwaka umwe atangiye kuyobora iyi kipe, ayigura mu gihe Hawaiian Airlines yasubikaga urugendo yaguze tike.

The bandit ihora ku kibuga cya ‘Harrods aviation’ Abromavich akayijyamo igihe cyose ayikenereye.

Iyi ndege mo imbere ifite ibara rya zahavu, yakorewe amavugurura ihabwa indi shusho, harimo igikoni kigezweho, uburiri, salle n’ibiro.

Ifite ubwirinzi nk’ubwo muri Air force one

Iyo uri umukire, ikintu cya mbere uha agaciro ni ubuzima bwawe, niyo mpamvu the bandit ifite ubwirinzi nk’uburi muri airforce one itwara Perezida wa Amerika.

Byamutwaye miliyoni y’amayero kugira ngo ashyiremo ikoranabuhanga rya anti-ballistic rituma iyi ndege itahanurwa na misile. Kimwe na airforce iyi ndege ya Abromavick ifite umutekano uhambaye.

Aho kuruhukira heza

Uretse iyi ndege, Abromavich afite izinde ndege ebyiri arizo boeing767-300 ya miliyoni 55 z’amayero na Boeing 767-700 ya miliyoni 60 z’amayezo.

Izi zose zifite igitanda n’ icyuma cy’inama ariko ntabwo zo zifite ikoranabuhanga ry’ubwirinzi nk’uburi muri the bandit.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA