AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko nyirakuru wa Bamporiki yavuze Icyongereza atarize abaturanyi bakumirwa

Uko nyirakuru wa Bamporiki yavuze Icyongereza atarize abaturanyi bakumirwa
1er-02-2019 saa 11:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8313 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki yasabye ababyeyi kurerera u Rwanda bagaharanira ko abana babona uburere bukwiye, yongeraho ko amateka ashobora kutakugira Intwari ariko ubudashyikirwa utagezeho abagukomokaho bakabugeraho. Edouard Bamporiki yabitangaje kuri uyu wa 31 Mutarama 2019 abikomoje ku nkuru ya nyirakuru wemeje abaturanyi be ko azi Icyongereza kandi atarigeze akandangira no mu ishuri.

Bamporiki ukunze gutanga ubutumwa yitangaho ingero yavuze ko nyirakuru wari ufite imyaka 80, atazi gusoma no kwandika yabwiye abaturanyi ko azi icyongereza. Uyu mukecuru ngo abaturanyi bamugishije impaka arababwira ngo muzazane icyesi ya byeri mvuge icyongereza mwumve.

Bamporiki avuga ko iyo kaziye ya byeri abaturanyi bayizanye akababwira ngo icyongereza ntabwo nkivuga uyu munsi, maze atumaho Edouard Bamporiki araza, abonye yaje arongera atumaho ba baturanyi ati “Nimuze mwumve aho mvuga icyongereza”

Ambwira Bamporiki ati “Mwana wa uzi icyongereza cyangwa uzi igifaransa ?", Bamporiki ati "Byose ndagerageza”. Umukecuru ati ‘Ngaho vuga icyongereza”

Bamporiki ngo aratangira amera nk’uri kuvuga imbwirwaruhame mu Cyongereza ariko abwira abantu batumva ibyo avuga. Arangije nyirakuru ati “Mwanyumvise ?”

Abaturanyi bati “Uyu se ko ari Bamporiki ni wowe ?”, Umukecuru ati ‘Ariko uzi ko nta byanyu, Bamporiki afite amaraso yanjye, ndimo kuvuga icyongereza kigasohokera muri we’.

Bamporiki yabwiye urubyiruko ko mu myaka 200 batazaba bakiri ku isi ariko ko ibyo baharaniye bizaba bihari. Avuga ko ushobora guharanira icyiza ugasaza utakigezeho bitewe n’ amateka wabayemo ariko umwana wawe cyangwa umwuzukuru wawe akazakigeraho. Ati “Tera igiti, ukivomerere abana bawe bazarya ku mbuto z’icyo giti”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA