AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umubikira aratwite, ngo byatewe no kurya amabya menshi y’ ibimasa

Umubikira aratwite, ngo byatewe no kurya amabya menshi y’ ibimasa
21-12-2019 saa 14:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 23752 | Ibitekerezo 15

Umubikira muri kiliziya Gatolika ukomoka muri Leta ya Colorado ugize imyaka 61 akiri isugi atwite inda byemezwa ko yavuye mu kurya ibiro bitanu by’ amabya y’ ibimasa.

Mary-Gertrude ku kwezi kwa 8 uyu mwaka yakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa asoje amasengesho arya ibiryo byinshi cyane. Ni ibiryo byo gace byitwa ‘Rockie Mountain oysters’ byamuryoheye cyane bituma arya ubudahagaruka.

Agira ati “Ni ibiryo byitwa Oysters biba bimeze nk’ inkoko itetse ifiriti, nariye amasahane atandatu numva ntarahaga”

Nyuma y’ amezi make yatangiye kumva afite isesemi, anaribwa mu nda ajya kwa muganga. Muganga yamubwiye ko atwite kandi ko arwaye indwara yitwa ‘rectovaginal fistula’.

Bibaye ari ukuri uyu yaba abaye umugore wa mbere usamye muri ubu buryo.

Ati “Dogiteri yambwiye ko nasamye bitewe no kurya ibiro 5 by’ amabya y’ ikimasa, njye ntekereza ko ari igihano Imana yampaye kubera ubusambo bwanjye”.

Uyu mubikira nta kimenyetso afite cy’ uko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina. Hashyizweho itsinda ry’ abihaye Imana rishinzwe kugenzura imyitwarire ye nk’ uko byatangajwe na World Daily News Report.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
Habumugisha Kuya 4-01-2020

Nyago byashoboka

In Kuya 26-12-2019

Yampayinka data! ubwo turahita dusaba bashiki bacu kwirinda amabya nigisa nayo! nonese kombona nibimasa bisigaye bitera inda Kandi byamaze kubagwa ubwo aka si akumiro!!!!!!

Alfa Kuya 26-12-2019

Navane amanyanga aho, ahubwo yakoze umuti. Ibyo wariye ko tuzi aho bica (food tube) bihurira he na reproduction. Ntimukatubeshye

Munyembabazi Kuya 23-12-2019

Ubu se azabyara inka?ngaho dutegereze gusa Imana imufashe

Habumugisha janvier Kuya 23-12-2019

Ubwose nukuri bahu? Reka dutegereze amezi9 turebe nibazabyara igisimba!

godeliva Kuya 22-12-2019

iryo tsinda ryabihayimana ryamugenzuye ryamugiriye ibanga,niba atwite ni inda yumugabo ntabwo ari ari iy’:ikimasa

Kugisha Kuya 22-12-2019

Iyi nkuru ni fake news, ntibishoboka ahubwo uwamugaburiye izo oysters niwe wayimuteye

Ntungane ndizeze Kuya 22-12-2019

Dufite amatsiko yokumenya uyu mubikira icyo azabyara.

Manteur!; Kuya 22-12-2019

Kubeshya

mupice Kuya 22-12-2019

aba nabo bakabije kurimanganya

RM GD Kuya 22-12-2019

Ndabakunda kuko amakuru yanyu ningenzi kunge

Babwirawumva Kuya 22-12-2019

Ntibazirirwe bakora Iperereza, nabyara akanyana tuzabyemera.

Mwiza Kuya 22-12-2019

Muradupfunyikiye man!🤣🤣

J.P. Kuya 21-12-2019

Ikinyoma pe

Ashura Mwamikazi Kuya 21-12-2019

Ubwo rero nukuvuga ko azabyara inka🤣🤣🤣🤣 mbega kubeshya

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...