AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo w’ubwanwa bwinshi yibye amafranga muri banki, ayagabanya abantu, aririmba ati ‘Noel nziza’

Umugabo w’ubwanwa bwinshi yibye amafranga muri banki, ayagabanya abantu, aririmba ati ‘Noel nziza’
25-12-2019 saa 14:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3929 | Ibitekerezo

Umugabo w’ubwanwa bwinshi yagiye muri banki yiba amafaranga iminsi ibiri mbere ya Noel, ahita agabanya hose ari mu munezero udasanzwe yipfuriza abasi n’ abagenzi bose Noel nziza.

Polisi ivuga ko uyu mugabo w’ umuzungu yibye banki Academy Bank ya Colorado Springs ku wa mbere.

Umwe mu babibonye, Dion Pascale, yabwiye ikinyamakuru Colorado’s 11 News ati : "Yagiye muri iyo banki yiba amafaranga, arasohoka, ahita ayasambaza ati noheli nziza. Njyewe nabonye asohora ayo mafaranga ayakura mu gakapu ke, hanyuma numva ngo, ’Noel nziza !’"

Abamubonye bavuga ko uwo mugabo yahise ajya kuri restaurant ya Starbucks iri hafi yaho, yicara imbere yayo arindiriye ko baza kumufata.

Mu munezero udasanzwe, bivugwa ko abarimo bigendera aribo begeranije ayo mafaranga yose yari anyanyagiye mu muhanda bahita bayasubiza muri iyo banki.

Polisi ya Colorado Springs ivuga ko uwo mugabo azwi kw’izina rya David Wayne Oliver, akaba afite imyaka 65.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA