AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo yacengeje igitsina cye mu Ifi yitwa Dolphin bimugiraho ingaruka

Umugabo yacengeje igitsina cye mu Ifi yitwa Dolphin bimugiraho ingaruka
8-05-2019 saa 09:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7362 | Ibitekerezo

Umugabo w’ imyaka 57 wo mu gihugu cya Mexique yakumiriwe mu mazi ubuzima bwe bwose azira kugerageza gucengeza igitsina cye mu mwenge uba ku ifi yitwa Dolphin camera zikamufata amashusho atabizi.

Bernard Seamann yari yasuye leta Orlando ari kumwe n’ inshuti ze bajya ahantu hororerwa amafi ya dolphins aho umuntu yoga abisikana nayo ariko atemerewe kuyakorakora nubwo ntacyo yamutwara.

Inshuti z’ uyu mugabo nizo zahamagaye abashinzwe umutekano w’ aya mafi zibabwira ko Seamann, ari kugerageza gushyira igitsina cye mu mwenge dolphin ihumekeramo. Bagenzi b’ uyu mugabo bumvaga ari imikino kuko bose bari basinze.

Seamann aganira n’ itangazamakuru yemeye ko ibyo aregwa yabikoze nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru Worlddailynews.

Yagize ati “Nari nasinze cyane kandi twese niko twari tumeze, iyo menya simba narabikoreye imbere y’ abantu mba nariherereye”

Peter O’Haley, Umuyobozi ushinzwe ayo mafi yororerwa muri muri Discovery cove yabwiye itangazamakuru ko “Dolphin zikunda umuntu uzikoraho akazikinisha, ariko ngo ntabwo biba byemewe”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugerageza gusambanya aya mafi bibujijwe haba ku mukozi ushinzwe kuyitaho no kuri mukerarugendo waje kuyasura.

Julianne White, inzobere ku mibereho y’ ibinyabuzima byo mu mazi ushinzwe kwita kuri dolphins zo muri Discovery Cove avuga ko ibikomere byose dolphin igize bikira vuba ariko ngo igikomere igize ku muzenguruko w’ uriya mwenge ihumekeramo ntabwo gikira.

Ikibazo nk’ iki cyaherukaga kuba muri Discovery cove muri 2011 ubwo umwana w’ umusore wari wagiye kureba dophins no kogana nazo yagerageje kuyisambanya imukomeretsa ku myanya ndangagitsina.

Amafi yitwa Dolphins nizo nyamaswa zonyine ku Isi zihuriye n’ abantu k’ ugukora imibonano mpuzabitsina hagamijwe kwishimisha. Izindi nyamaswa zose zikora imibonano mpuzabitsina zikamije kongera umuryango. Dolphins z’ ingore zijya mu mihango nk’ abagore n’ abakobwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA