Umugabo w’ imyaka 51 y’ amavuko arembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa igitsina kikavaho burundu, udusabo tw’ intanga natwo tukangirika bikomeye.
Byabereye mu gihugu cya Kenya ahitwa Murang’a ku wa Kabili w’ iki cyumweru. Magingo aya uyu mugabo ari kuvurirwa mu bitaro bya Murang’a Level Five.
Uyu mugabo waciwe igitsina yari yasangiriye n’ inshuti mu kagari k’ ahitwa Mahahuha. Bahereye saa mbili z’ umugoroba banywa bagera mu gicuku saa munani. Bigeza ayo masaha nibwo uyu mugabo yajyanye n’ inshuti ye basangiraga ijya kumucumbikira bararana.
Uyu mugabo ntazi ibyabaye bageze mu rugo barayemo ahubwo yakangutse mu gitondo ahamagara polisi ikorera kuri sitasiyo ya Saba Saba avuga ko yaciwe igitsina.
Ubwo uyu mugabo yakanukaga yasanze igitsina kitariho. Umuyobozi witwa James Karanja niwe wageze aho uyu mugabo yarari abanza kumujyana kuri polisi kugira ngo atange ikirego abone kujyanwa ku bitaro.
Karanja avuga ko yasanze uyu mugabo ipantalo ye yacitse ku kibuno, ndetse ari kuvirirana. Uyu mugabo yakangutse asanga umugabo bararanye yagiye kare nk’ uko Dail nation dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Bikekwa ko uyu mugabo yaba yarabanje guhabwa imiti ituma ata ubwenge ntiyumve n’ ububabare mbere yo gutingwa no gucibwa ubugabo.
Karanja avuga uwabikoze yamaze gutabwa. Akomeza asaba abaturage ko igihe barakaye bajya bakoresha inzira ikwiye bakirinda kugira icyo bakoreshwa n’ umujinya.
Umuyobozi w’ ibitaro bya Murang’ a Five Joseph Mbai avuga ko uwaciwe igitsina bamwakiriye baramuvura bahagarika amaraso.
Ati “Icya mbere twakoze ni uguharika amaraso. Twakoze uko dushoboye amera neza. Ntabwo dufite ubushobozi bwo gusubizaho igitsina cye, gusa turizera abavandimwe n’ inshuti ze ko arameza neza”
Abaturage bumvise iyi nkuru bavuga ko umugabo wakase igitsina cya mugenzi we yabitewe na satani bakavuga ko uwo mudayimo akwiye kwamaganwa.