konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umugabo yakoze ubukwe n’abagore babiri icyarimwe bakora birori by’igitangaza - Amafoto na Video

Umugabo yakoze ubukwe n’abagore babiri icyarimwe bakora birori by’igitangaza - Amafoto na Video
12-12-2018 saa 15:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7319 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Tom wo mu Ntara ya Kisaju mu gace ka Kajiado muri Kenya yakoze agashya ashyingirwa n’abagore babiri icyarimwe, akora ibirori by’igitangaza byahuruje imbaga y’abaje kwihera ijisho.

Ni ibirori byahuruje abantu benshi baturutse hirya no hino muri aka gace baje kureba umugabo warongoye abagabo babiri icyarimwe, ibintu bitari bisanzwe muri iki gihugu.

Uyu mugabo witwa Tom wubatse izina muri Kenya, amafoto y’ubukwe bwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ari nako bayaherekereshaga amagambo bavuga ko ibyakozwe bidakwiye, abandi bibaza ukuntu muri iryo joro byagendeye abo bageni bombi.

Ku ruhande rw’aba bageni bombi byagaragaraga ko baberewe, ndetse no ku maso bigaragara ko bafite akanyamuneza, batitaye ku kuba bagiye gusangira umugabo umwe ku munsi w’inbyishimo byabo.

Ikinyamakuru Kenyans.co dukeha iyi nkuru kivuga ko uretse kuba aba bakobwa bombi bagaragazaga akanyamuneza mu maso, ngo mu gihe cyo gusabana barabyinnye karahava, bazengurutse umugabo wabo, umwe iburyo undi ibumoso.

JPEG - 75.3 kb

Bari bishimiye umunsi wabo w’amateka

JPEG - 43.4 kb

Basezeraniye mu rusengerro

JPEG - 66.6 kb

Bari bambaye mu buryo bunogeye ijisho

JPEG - 37.1 kb

Abari babagaragiye ni uku bari bambaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...