AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yabonye mu ivatiri y’ umugabo we icyangombwa cy’ uko yapfuye

Umugore yabonye mu ivatiri y’ umugabo we icyangombwa cy’ uko yapfuye
1er-12-2019 saa 18:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8797 | Ibitekerezo

Umugore wo mu gihugu cya Kenya yarebye mu modoka y’ umugabo we asangamo icyangombwa cy’ uko yapfuye.

Uyu mugore w’ umuforomo mu mujyi wa Nairobi akaba n’ umubyeyi w’ abana bane nyuma yo kubona icyagombwa kigaragaza ko yapfuye kandi ariho iyi nkuru yayisangije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati "Ndumva nguwe nabi, ndumva ndi nyiratabwa ! Mfite umugabo n’ abana bane, najyaga numva narashyingiranywe n’ umugabo mwiza uruta abandi bose ku Isi. Ndi umuforomo muri Kenya naho umugabo wanjye ni umuganga w’ amenyo. Mu ndoto zacu harimo ko umwana wacu w’ imfura narangiza amashuri abanza tuzajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Imana yonyine niyo izi uko umugabo wanjye yatangaje ko napfuye akanasaba icyangombwa cy’ uko napfuye kandi nkiriho. Kuri icyo cyangombwa yanditseho ko twari dufitanye abana bane. Icyo cyangombwa naragifotoje nkisubiza aho nagikuye”.

BeninTimes yatangaje ko uyu mugore avuga ko iki cyangombwa umugabo we yagishatse kugira ngo abone gihamya ko umugore we yapfuye hanyuma azajyane n’ undi mugore muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA