AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umugore yaciwe ibihumbi 50 rwf azira ko isuha ye yamenekeye muri taxi voiture

Umugore yaciwe ibihumbi 50 rwf azira ko isuha ye yamenekeye muri taxi voiture
20-07-2019 saa 12:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4731 | Ibitekerezo

Umushoferi wa Taxi yarakariwe kubera ubuhemu yakoreye umugore wafashwe n’ ibise ari mu modoka ye isuha ikameneka ataragera kwa muganga.

Dana Harrison 23 yafashwe n’ ibise mbere ho iminsi 11 ku gihe yagombaga kubyarira. Uyu mubyeyi yasabye umushoferi kwihuta undi aho kumva ibyo uwo mubyeyi amubwira yitwarira gahoro gahoro ndetse aca mu muhanda wakure utagera ku bitaro vuba.

Dana avuga ko yageze ku bitaro bya St James umwana yamanutse ari mu matako ndetse umutwe watangiye guhinguka.

The Sun itangaza ko uyu mugore yavuze ko bamaze kumushyira kuri burankari, uyu mushoferi yahise asakuza avuga ngo imodoka ye yandujwe no kuba isuha ya Dana yamenekeye mu modoka ye. Uyu mushoferi yaciye uyu mugore amande y’ amayero 50 yo koza imodoka.

Dana avuga ko yari afite amayero 30 ndetse ko yayamuhaye yose, nyamara umushoferi agakomeza gutongana agaragaza ko bitamushimishije.

Dana uvuga ko nubwo uwo mushoferi yasakuje imodoka ye itari yanduye cyane kuko ari utuzi duke twari twamenetsemo kuko amenshi yagumye mu ipantalo yari yambaye ati “Ni umuntu mubi cyane, sinifuza ko ibyambayeho byasagira undi muntu bibaho”

Aiden Ibbotson umugabo wa Dana yagerageje guhamagara kuri kampani uyu mushoferi yatwariraga, banga kumubwira imyirondoro y’ uyu mushoferi gusa basabye imbabazi uyu muryango mu izina ry’ umushoferi wabo wakoze amakosa.

Dana Harrisson n’ umugabo we Aiden Ibbotson bavuga ko babajwe bikomeye n’ imyitwarire y’ uyu mushoferi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...