konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umugore yakase igitsina cy’ umugabo yimye akamuteranya k’ umugabo we

Umugore yakase igitsina cy’ umugabo yimye akamuteranya k’ umugabo we
28-12-2018 saa 07:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3318 | Ibitekerezo

Umugore w’ Umuhinde yakase igitsina cy’ umugabo arangije amujyana kwa muganga ngo atamupfiraho. Uyu mugore w’ imyaka 47 afatanije n’ abagabo babiri bafashe uyu mugabo bamujyana ahantu hiherereye babona kumuca ubugabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, Senior Inspector Gajanan Kabdule yabwiye ibiro ntaramakuru bw’ Abafaransa AFP ko uyu mugore yemera icyaha yakoze.

Yagize ati "Twataye muri yombi umugore n’ abo bafatanije, yemera ko yabanje gucura umugambi wo gukata uyu mugabo igitsina kubera ko yahoraga amutoteza”

Uyu mugabo w’ imyaka 27 yasabye umugore wamuciye igitsina ko batera akabariro, undi arabyanga. Uyu mugabo aca ruhinga nyuma ajya kubwira umugabo w’ uyu mugore ufite abana babiri ko basambanye, aba yakije umuriro muri uru rugo rwari rusanzwe rubanye neza imirwano iratangira.

Mu kwihorera uyu mugore yatumyeho uyu mugabo wamuterese akamwima, abikora yamaze no kurarika abagabo babiri ngo baze kumufasha kwihimura. Bahuriye mu gice cyahariwe inganda ahantu hiherereye wa mugabo agira ngo umugore agiye kumuha ibyo yari yaramwimye.

Bagezeyo uyu mugore yahise akata igitsina cy’ uyu mugabo wamuteranije n’ umugabo we, barangije bamujyana kwa muganga ngo adapfa.

Polisi iti "Twatoraguye icyuma n’ igitsina, ubu uyu mugore n’ abagabo babiri bamufashije turabafite muri kasho”
Polisi yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo wakaswe igitsina atangiye koroherwa gusa ngo umuryango we uri mugahinda. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye byinshi kuri iki kirego.

Imibare ya vuba igaragaza ko abagore 100 b’ Abahinde bafatwa ku ngufu buri munsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...