konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umugore yarumiwe n’ inzoka muri tuwalete bicaraho

Umugore yarumiwe n’ inzoka muri tuwalete bicaraho
25-01-2019 saa 20:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7027 | Ibitekerezo

Umugore wo mu gihugu cya Australia yarumwe n’ inzoka ubwo yarimo yikiranura n’ umubiri muri tuwalete zo mu nzu bicaraho.

Byabereye mu mujyi wa Brisbane ku wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019. Helen Richards w’imyaka 59, iyi nzoka isa n’ umukeka wo mu nzu yamurumye ikamukomeretsaho gato bisa n’ aho itagira ubumara.

Umuhanga mugufata inzoka, Jasmine Zeleny yavuze ko ari ibisanzwe ko inzoka zijya muri bene izi tuwalete bicaraho , ahanini zishaka amazi mu gihe cy’ ubushyuhe.

Madamu Richards yabwiye ikinyamakuru The Courier Mail at“Nagiye kumva numva ikintu kirandumwe mpita nsimbuka sinibuka no kuzamura ipantalo nari nambaye”

Uyu mugore warumwe n’ inzoka bamuhaye imiti ikuramo ubumara ariko ngo iyo arebye abona iyo nzoka nta bumara igira.

Iyi nzoka yamurumye iri mu bwoko bw’ inzoka bita "Carpet pythons" bitewe no kuba zisa n’ imikeka yo mu nzu. Ziboneka mu burengerazuba bwa Australia.

Bene izi nzoka abahanga mu by’ inyamaswa bavuga ko nta bumara zigira gusa bavuga ko uwo irumye aba agomba guterwa umuti wa ‘tetanos’ kugira ngo atandura uburwayi.

Muri iki gihe Australia iri mu gihe cy’ ubushyuhe bwinshi bwatumye zimwe mu nyamaswa zo mu ishyamba no mu mazi zipfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...