AMAKURU

UKWEZI
pax

Umugore yikuye mu mva nyuma yo gukorerwa iyicarubozo akanahambwa ari muzima [AMAFOTO]

Umugore yikuye mu mva nyuma yo gukorerwa iyicarubozo akanahambwa ari muzima [AMAFOTO]
30-04-2020 saa 07:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6915 | Ibitekerezo 3

Imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane mu itangazamakuru ku Isi ni iy’umugore wo muri Ukraine wivanye mu mva nyuma yo gukorerwa iyicarubozo agahambwa ari muzima bikozwe n’abaturanyi b’abavandimwe.

GORILLA GAMES

Nina Rudchenko w’imyaka 57 wo mu gace ka Maryanske muri Ukraine yakubiswe n’umuturanyi imyaka 27 n’uw’imyaka 30 mbere y’uko bamujyana mu irimbi bakamusaba kwicukurira imva yayirangiza bakamuhambamo.

Bibwiye ko yapfuye baragenda, Rudchenko yikura mu mva yavunaguritse ajyanwa mu bitaro.

Polisi y’iki gihugu ivuga ko iyicarubozo uyu mugore yakorewe rihanishwa igifungo cy’imyaka 10 kuko ari ukugererageza kwica.

Raporo ya polisi ivuga ko uyu mugore yari wenyine mu rugo, ubwo basaza be babiri bahamusangaga bagatangira kumukubita adafite gitabara nta jambo narimwe bavuze. Bamukubise ibipfunsi mu maso banamukubitisha ikoni ikoreshwa mu mukino wa Baseball.

Bamukoreye iyicarubozo mu gihe cy’amasaha abiri ata ubwenge, bigeze nijoro baramukurubana bamugeza mu irimbi, bamusuka amazi mu isura, agaruye ubwenge bamusaba gucukura imva yapfuba akaryamamo.

Aganira na kimwe mu binyamakuru byo muri Ukraine uyu mugore yagize ati “Naryamyemo numvise inda batangira kumpamba. Nashyize ibiganza ku mazuru nzigama akuka gace, ariko bisetsa bavuga umugambi wo kwica umuryango wanjye wose. Barangiye bati ubu yapfuye baragenda”.

Kuko iyi mva itari ndende mu bujyakuzimu, bamaze kurenga uyu mugore yasunitse itaka avamo asubira mu rugo mbere y’uko yongera gutakaza ubwenge.

Mu gitondo nibwo murumuna we Ludmila Gura yamubonye aryamye muri korodoro amujyana kwa muganga.

Ludmila Gura ati “Isura ye yari ifite ibikomere byahindutse umukara byangoye kumenya ko ariwe”.


Ludmila Gura wabonye bwa mbere Nina Rudchenko yaraye avuye mu mva

Oleksandr Klymchuk, Umuganga w’inzobere mu kubaga, ukora ku bitaro by’akarere ka Velykobagachansk yavuze ko uyu mugore yavunitse urwasaya, n’izuru ndetse ko ubwonko bwe bwagize ikibazo kitwa ‘concussion’ kwicugusa. Ati “Umubiri we wuzuye ibikomere ahantu hose”.

Umuvugizi wa polisi ya Ukraine, Evgen Slipchenko yavuze ko aba bagizi ba nabi bafashwe, ati “Mu byaha bakurikiranyweho harimo no gushimuta. Babwiye abagenzacyaha ko ibyo bakoze babitewe n’ubusinzi gusa iperereza rirakomeje”.



Iyi nkuru iri ku binyamakuru bitandukanye birimo The mirror, Daily mail n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
ndayisaba eric Kuya 7-05-2020

turwanye korona vurus

Justin Kuya 30-04-2020

Ibi Ni iyicarubozo

ciza reverien Kuya 30-04-2020

Amen

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...