AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuherwe Femi yaguriye abakobwa be imodoka za Ferrari abantu bacika ururondogoro - Amafoto

Umuherwe Femi yaguriye abakobwa be imodoka za Ferrari abantu bacika ururondogoro - Amafoto
18-09-2020 saa 06:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7177 | Ibitekerezo

Femi Otedola, uzwi mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, yatunguye abakobwa be batatu abagurira imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari Portofino. Amakuru y’uko uyu muherwe witwa Otedola yaguriye abana be izi modoka zihenze cyane yatumye benshi bayavugaho ibitandukanye.

Florence Ifeoluwa Otedola uzwi cyane ku izina rya DJ Cuppy, kuwa gatatu yatangaje ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’izo modoka se yabaguriye. Yavuze ko se yaguriye imodoka eshatu abakobwa be batatu - Tolani, Temi na Ifeoluwa Otedola.

Kuri Twitter umukobwa we Temi yanditse ati : "Data yatujyanye mu iguriro aho yatuguriye buri wese iye".

Umuherwe Femi Otedola abarirwa umutungo ugera kuri miliyari 1.85 y’amadorari ya Amerika.

Ferrari Portofino ku isoko ibarirwa agaciro kagera ku $218,750 (Ni agera kuri miliyoni 210 mu manyarwanda). Iyi imodoka ntoya yo mu bwoko bwa V8, igira ubushobozi bwo kuvuduka bugera kuri 320 km/h.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangajwe n’iyo mpano y’umubyeyi ku bana be bayivugaho ibinyuranye.

Basubiza ku byatangajwe n’aba bakobwa, umwe yagize ati : "Ibi ni ugusesagura amafaranga ya rubanda ! Yari kuyaha abakene. Nizeye ko EFCC izabikoramo iperereza".

Economic and Financial Crimes Commission (EFCC) ni komisiyo ya leta ya Nigeria ikora iperereza ku byaha by’ubukungu n’imari.

Undi yasubije ati : "Ibyo birebaho iki EFCC ? Umuntu aguriye abana be ibintu none urashaka ko haba iperereza ?...koko !!!"

Undi yagize ati : "Umugabo ugurira Ferrari eshatu abana be ! Umugabo nka Otedola niwe nshaka kuba. Cuppy niteguye gufata irindi zina ryawe".

Source : BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA