AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa uherutse kwirukanwa azira kwambara itaburiya ibonerana bagenzi be baravuga ko yarenganye

Umukobwa uherutse kwirukanwa azira kwambara itaburiya ibonerana bagenzi be baravuga ko yarenganye
22-05-2020 saa 13:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7397 | Ibitekerezo

Umuforomukazi wo mu gihugu cy’u Burusiya uherutse kwirukanwa mu kazi azira kwambara itaburiya , we akavuga ko yabitewe n’uko hari hashushye, bagenzi be barasaba ko asubizwa mu kazi kuko ngo yararenganye.

Nadia w’imyaka 23 yirukanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ye ari kuvura yambaye imyenda y’ubwirinzi bwa covid-19 ibonerana. Uyu mwambaro yari yambaye ukoze mu imeze nk’ukoze mu ishashi iboneraga ku buryo umubiri we wagaragara ndetse umureba akanabona ikariso yambariyeho.

Abagangaga bakoranaga na Nadia bavuga ko ibitaro bitari byamuhaye imyenda ishobora kumufasha icyarimwe kwirinda covid-19, n’ubushyuhe.

Babwiye ikinyamakuru cyo mu Burusiya ‘Komsomolskaya Pravda’ bati “Yari kuri siterese ko natajya mu kazi kuko hashushye arirukanwa”.

Umuyobozi ushinzwe abaganga, Dr Anastasia Vasilyeva nawe yavuze ko ashyigikiye ko Nadia yagarurwa mu kazi.

Ati “Ikibazo ni uko imyenda ikorwa yo kwirinda covid-19 idafite uburyo bwo guhangana n’ubushyuhe, ikibazo si Nadia. Kuri iriya foto icyo dukwiye guha agaciro si iriya kariso ni iriya taburiya. Ese ntabwo yujuje ibisabwa ?”.

Umunyapolitike Vitaly Milonov avuga ko Nadia nakosa yakoze, ndetse ko atari akwiriye guhanwa.

Ati “Nta disipiline uyu mukobwa yishe, ibyo kumufatira ibihano nje ntabwo nemeranya nabyo”.

Uburusiya bufite abarwayi ba covid-19 barenga ibihumbi 300, abo imaze guhitana ni ibihumbi 2 912.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA