AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwanda yarutse imisumari n’ urufunguzo, aca amarenga ko akoreshwa na Satani

Umunyarwanda yarutse imisumari n’ urufunguzo, aca amarenga ko akoreshwa na Satani
11-03-2019 saa 10:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8045 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Niyitunga Saïdi yatunguye abantu mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yagaragaraga mu ruhame aruka imisumari n’ urufunguzo, akasenga isengesho ririmo 666, umubare bivugwa ko ari ikimenyetso cya Satani.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30 bahimba ‘Blacknumberone’ yavuze ko ari umumajisiye akaba n’ umuhanzi w’ indirimbo.

Uretse kumira umwambi waka akaruka imisumali, uyu mugabo yanahekenye urwembe aruka urufunguzo, ndetse anadoda umunwa we akoreshe ibikwasi ntiyava amaraso.

Saïdi yahishuye ko abamajisiye bakoreshwa n’ imbaraga saa satani biturutse ku isengesho yasenze hakumvikanamo amagambo arimo umubarere 666 bikunze kuvugwa ko ari ikimenyetso cya shitani.

Abajijwe aho imisumari irenga 5 yarutse yaturutse ati “Uriya mwambi hari amagambo mbanza kuvuga cyangwa se iyo nkubise ku nda, kubera maji ni ibitangaza nyine sinomena ibanga. Ni ibanga rikaze bisaba kuza ukiga. Icyo navuga kuri maji , ni ibitangaza byagenewe gutangaza abantu kugira ngo bave mu bwigunge.”

Mbere yo guhekenya urwembe yasenze isengesho agira ati “Njyewe mbanza isengesho kugira ngo ya mikino yose ibe kandi ntingireho ikibazo. ‘Papa seigneur, Papa seigneur pour c’ est secret 666, par second Jerusalem. Wembe nakumize usinimize, nakukata usinikate, nikutapika nitapike funguo’”

Tugenekeje mu Kinyarwanda yarasenze ati “Data uhoraho, Data uhoraho, ku bw’ iri banga 666, Yeruzalemu ya Kabiri. Rwembe kumire ntumire, gukate ntunkate, ninkuruka nduke urufunguzo”.

Uyu mugabo yabwiye isooko tv ko amaze guhekenya inzembe nyinshi kandi ko atajya arwara habe na maraliya.

Saïdi yavuze ko impamvu imisumari cyangwa urwembe bitamukomeretsa ari uko aba yarabanje kubyitoza kandi mbere yo kubyereka abantu akabanza gusenga amagambo abanza kuvuga.

Ngo ashobora kwiyuzuzaho ibikwasi umubiri wose ubwambure ntibugaragare


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA