AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyeshuri warotaga kuzaba muganga w’ umutima yaterewe icyuma aho abakinnyi ba Man-U batuye

Umunyeshuri warotaga kuzaba muganga w’ umutima yaterewe icyuma aho abakinnyi ba Man-U batuye
4-03-2019 saa 08:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4981 | Ibitekerezo

Mu Bwongereza, muri uyu mwaka abantu bari kwicwa umusurubirizo batewe ibyuma. Yousef Makki, umunyeshuri w’ imyaka 17 wigaga mu ishuri ryigenga ry’ I Manchester yatewe icyuma arapfa.

Byabaye nyuma y’ amasaha make umukobwa witwa Jodie Chesney aterewe icyuma mu magepfo ashyira iburasirazuba bw’ umujyi wa London.

Yoursef wari ufite inzozi zo kuzaba umuganga w’ inzobere mu kubaga umutima, abaye umuntu wa 21 wishwe atewe icyuma mu minsi 61 ishize uyu mwaka utangiye.

Abakinnyi b’ ikipe ya Manchester United barimo Paul Pogba, Victor Lindelöf na Fred baba mu mudugudu wa Cheshire aho uyu mwana yaterewe icyuma akitaba Imana.

Yourself akimara guterwa icyuma n’ umuntu utaramenyekana imodoka 12 za polisi zahise zigera aho iki cyaha yabereye, bamujyana kwa muganga apfira mu bitaro kuko yari yakomerekejwe bikabije.

Uyu munyeshuri, abamuzi babwiye itangazamakuru ryo mu Bwongereza ko yari afite inzozi zo kuzaba umuganga ubaga umutima, yakomokaga mu gace ka Lebanon, ntiharamenyekana icyo yahowe.

Yourself yatewe icyuma n’ abagizi ba nabi ubwo yari yegamye ku giti kiri muri uyu mudugudu w’ abaherwe, abamuzi bavuga ko atari umuntu mubi. Umubyeyi w’ imyaka 54 witwa Deborah wabonye uko byagenze yavuze ko “ibyabye ari agahoma munwa”

Polisi yataye muri yombi abasore babiri bari kuri moto bakekwaho kwica uyu munyeshuri Yoursef.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA