Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umuraperi witwa Chief Keef akomeje gutangaza abantu kuko amaze kubyarana abana benshi ku bagore batandukanye kandi akiri muto.
Uyu muraperi wo muri Leta ya Chicago w’ imyaka 23 amaze kubyara abana 9 ku bagore 9 ndetse hari undi mukobwa utwite umwana we wa 10.
Uyu muraperi Chief Keef, amazina ye bwite ni Keith Farrelle Cozart, avuga ko atazigera mu buzima bwe akoresha uburyo ubwo ari bwose bwo kuboneza urubyaro.
Nta bwo aratangaza impamvu yamuteye kubyara abana benshi gusa abana be bose arabemera.
Uyu muraperi wavutse tariki 15 Kanama 1995 afite indirimbo zirimo I don’t like, I’ love Soso na Faneto.