AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusarane wa zahabu wibwe mu Bwongereza ukomeje gufungisha abantu

Umusarane wa zahabu wibwe mu Bwongereza ukomeje gufungisha abantu
16-10-2019 saa 18:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3028 | Ibitekerezo

Abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe.

Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari esheshatu y’u Rwanda).

Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga ’America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani "byangije inzu bikanahateza umwuzure" kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer - umuvandimwe wa Churchill - uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.

Yagize ati : "Ntawe byakorohera kucyiba".

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA