AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare yafashe Cobra yarakaye abantu barumirwa

Umusirikare yafashe Cobra yarakaye abantu barumirwa
3-10-2019 saa 14:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11384 | Ibitekerezo

Umusirikare ukiri muto wo mu gihugu cya Malaysia ari guca ibintu ku mbuga nkorangambaga mu mashusho yafashwe ubwo yafatishaga ibiganza cobra.

Cobra ni imwe mu nzoka z’ inkazi ikaba n’ imwe mu zifite ubumara buhitana benshi buri mwaka.

Uyu musirikare ukorera ahitwa Tentera Darat ubwo yari mu nzira agenda ari kumwe na bagenzi be basanze cobra mu muhanda yabiteguye, ahita afata icyemezo cyo kuyifata.

Nk’ uko bigaragara muri video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z’ ukwa 7, uyu musirikare abanza kwitondesha iyi nzoka akamanura ikiganza gahorogahoro agahita ayifata umutwe.

Akimara kuyifata arayikomeza bagenzi be bakabanza bakamufotora ayifite mu ntoki.

Ababonye iyi video batangarira uyu mugabo washize ubwoba kugeza ubwo afatisha ikiganza cobra ya metero zirenga 2.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA