AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusore yahitanywe na gerenade ye mu bukwe bwe umugeni ararokoka

Umusore yahitanywe na gerenade ye mu bukwe bwe umugeni ararokoka
7-02-2019 saa 14:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5408 | Ibitekerezo

Umugabo wari wakoze ubukwe n’umugabo wari wamwambariye baguye mu gisa n’impanuka itewe n’igisasu cya grenade cya nyir’ugukora ubukwe, ibyari ibirori bihinduka ikiriyo.

Iyi grenade yaturitse nyuma y’ibirori by’iminsi 10 by’umuhango gakondo w’ukwezi kwa buki. Muri uwo muhango, biba byitezwe ko uyu mugabo wambariye uwakoze ubukwe asusurutsa abageni. Umugeni (w’umukobwa) ntiyari ahari ubwo iyi grenade yaturikaga.

Ibi byabereye mu cyaro cyo mu gace ka South Wollo Zone, mu karere ka Amhara, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia.

Nigatu Tameme, umuyobozi wungirije wa polisi ikorera mu karere ka Borena, yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Tigrinya - rumwe mu zivugwa muri Ethiopia - ko uwo mugabo wari wakoze ubukwe yari atunze iyo grenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yatangajwe ko yitwa Mohammed Hassan Mohammed, wari ufite imyaka 25 y’amavuko. Umugabo wari wamwambariye muri ubwo bukwe we yatangajwe ko yitwa Bogale Sebsibe Abera, w’imyaka 24 y’amavuko.

Abategetsi bo muri Ethiopia bamaze igihe botswa igitutu ngo bagire icyo bakora ku batunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, by’umwihariko abajya barasa mu kirere n’imbunda mu mihango y’ubukwe cyangwa mu gushyingura abapfuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA