AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwana yabeshwe miliyoni 9 z’ amadori yica inshuti ye

Umwana yabeshwe miliyoni 9 z’ amadori yica inshuti ye
20-06-2019 saa 13:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2431 | Ibitekerezo

Muri Leta zunze ubumzwe za Amerika Umwana w’umukobwa arashinjwa kwica inshuti ye nyuma y’uko hari umuntu bahuriye kuri murandasi umubwiye ko ari umuherwe azamuha amafaranga menshi niyica inshuti ye.

Denali Brehmer w’imyaka 18 ni uwo mu mujyi wa Anchorage muri Leta ya Alaska imwe mu zigize Amerika, araregwa kwica inshuti ye Cynthia Hoffman w’imyaka 19 muri uku kwezi.

Brehmer arashinjwa kandi koherereza amashusho kuri Snapchat y’uko yabigenje ’umuhinde’ w’imyaka 21 witwa Darin Schilmiller, wari wamwijeje kumuha miliyoni icyenda z’amadorari niyica iriya nshuti ye.

Abashinjacyaha bavuga ko uru rubanza ari isomo ku babyeyi b’abana bari kubyiruka.

Bryan Schroder, umunyamategeko w’akarere ka Alaska yabwiye abanyamakuru kuwa kabiri ko "mu byiza byose murandasi ikora ishobora no kuba ahantu h’umwijima ababyeyi bakwiye kujya gukurikirana ibikorwa by’abana babo".

Inyandiko z’urukiko zivuga ko Brehmer yemeye ko yishe Hoffman ubwo bari bajyanye mu rugendo rwo kuzamuka umusozi tariki 02 z’uku kwezi kwa gatandatu. Inyandiko z’urukiko zivuga kandi ko aba bombi bari "inshuti magara".

Kwica mugenzi we ngo yabikoze ku busabe bw’uwiyise "Tyler" bahuriye kuri murandasi mu mezi ashize, wamubwiraga ko ari umukire ufite za miliyoni uwo muri Leta ya Kansas.

Nyamara "Tyler" yari baringa yakinwe na Darin Schilmiller mu mukino wo gushukana bita ’catfishing’. Abakora iperereza basanze ibimenyetso muri telephone za madamazera Brehmer n’uyu musore Schilmiller "baganira ku gufata ku ngufu no kwica umuntu muri Alaska".

Denali Brehmer ushinjwa kwica inshuti ye magara

Mu rukiko bavuga ko Brehmer atifasihje kwica ahubwo yabwiye abandi bagenzi be bane bo kumufasha abizeza ibihembo mu madorari menshi cyane.

Cynthia Hoffman yazanywe n’aba bagenzi be aho bagomba kumwicira bamushuka ko bajyanye nawe gutembera burira umusozi.

Bageze aho kumwicira baramuboshye, bamurasa amasasu mu mutwe inyuma bamujugunya mu mugezi. Kayden McIntosh w’imyaka 16 niwe ushinjwa kurasa akoresheje imbunda yazanywe na Brehmer.

Caleb Leyland w’imyaka 19 umuhungu umwe n’umukobwa umwe, bo bakiri bato, nabo bahamijwe uruhare mu kwica Cynthia Hoffman.

Brehmer yoherereje Schilmiller amashusho y’uko bishe Cynthia azi ko ari kuyoherereza umuherwe ugomba kumwishyura, ari nawe ngo wabahaye amabwiriza y’uko bamwica.
Abakora iperereza basanze Brehmer na Schilmiller basanzwe bajya bohererezanya amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, ndetse Brehmer yemeye ko hari amashusho ubwe yafashe bari gukorera iri hohotera umwana w’imyaka itanu ayoherereza Schilmiller.

Schilmiller nawe yatawe muri yombi, bitegerejwe ko yoherezwa muri Alaska kuburanishwa kuri ibi byaha. Buri wese mu baregwa nahamwa n’ibyaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 99.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA