Aya mashuri ni ayo mu bihugu bitandukanye ku isi. Uru rutonde rwakozwe hakurikijwe kuba ari ishuri ridafite integanyanyijisho, umwarimu yirwanaho, kuba ari ishuri rifite inyubako mbi. Inyubako mbi bivuze kuba ari ahantu hadafasha umwana gukurikira amasomo neza kuko hari ibirangaza n’ urusaku no kuba hasize amabara adashimishije.
15. Ishuri riri mwobo ahitwa Guizhou mu gihugu cy’ Ubushinwa
Kubera ko ari intara ikennye cyane ku buryo idafite ingengo y’ imari yo kubaka amashuri, abana bamwe bigira mu buvumo karemano uri munsi y’ urutare. Aba banyeshuri barimo abakora urugendo rw’ amasaha 6 bajya ku kwiga.
14. Ishuri rikorera hafi ya gare ya moshi
Umugore wo mu gihugu cy’ Ubuhinde ahitwa Orissa yafashe icyemezo cyo kujya asanga abana ku muhanda akabigishirizayo kandi abona bitanga umusaruro. Abikora mu rwego rwo kwirinda ko aba bana bahugira mu mirimo itemewe gusa aho bigira haba hari urusaku.
13. Ishuri ry’ ububiko bwa bombe
Mu gihugu cya Mexique hari abana bigira mu nzu zahoze ari ububiko bwa bombe atomic.Izi bombe ni mbi cyane kuko aho zatewe mu 1945 n’ uyu munsi ziracyagira ingaruka ku bahatuye.
12. Integanyanyigisho yo kwishyira ukizana
Mu gihe ubusanzwe bisa n’ ihame ko umwana wese agomba kubanza kwiga iby’ ibanze nk’ indimi, imibare na siyanse , mu ishuri ryita Brooklyn Free school siko bimeze. Umwana ajyayo agahitamo icyo ashaka kwiga kimwe akaba aricyo yiga ibindi byose akbishyira ku ruhande.
11. Ishuri rireremba
Bitewe n’ ikibazo cyo kutagira inzu zihagije , mu gihugu cya Bangladesh hari abana bigira mu bwato. Uretse kuba ari ishuri riri hejuru y’ amazi rifite ibindi bikoresho bihagije ibitabo, na murandasi.
10.Ishuri ry’ abakonikoni
Muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari ishuri ryigisha umwuga w’ ubupfumu no kuroga.
9.Ishuri ryigisha indaya
Mu gihugu cya Espagne uburaya buremewe mu mategeko, ibi bituma hari abajya kwiga mu ishuri ry’ uburaya uko iyi bisinesi ikorwa. Ugiye kwiga muri iri shuri mu byo yitwaza harimo amakayi n’ amakaramu kuko biga bandika.
8.Ishuri rya Yoga
Kaminuza ya Naropa ni kaminuza yigisha tai chi na Yoga, hakiyongeraho no kuvurisha ibimera. Iri shuri hari abaryamagana bavuga ko benshi mu baryizemo bahinduka abajura.
7. Ishuri ryo gukina ibintente
Birazwi ko abana bakunda kureba ibintente kuri televiziyo. Muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari ishuri ryigisha gukinda filime no gusetsa bakoresheje guhindura imiterere y’ umubiri w’ umuntu ku buryo agaragaro ku rubyiniro ateye ukundi kuntu. Urugero akagaragara afite izuru rirerire kandi ry’ umutuku.
6.Charles Howard Santa Claus School
Iri shuri ryigisha abantu kwitwara nka Pere Noel. Pere Noel ikoreshwa cyane kuri noheli mu gushimisha abana, abana bakabwirwa ko Pere Noel yabazaniye impano. Ni umuntu wambara imyenda y’ umutuku n’ urweru akambara akagofero gatukura. Iri shuri icyo rikora ni ukwigisha abashaka gukina iyi ngingo uko bagomba kwitwara.
5.Ishuri ryo gutekereza cyane
Iri shuri riri ahitwa Maharisi mu gihugu cy’ Ubuhinde ryigisha abanyeshuri gutekereza cyane (meditation) bagira n’ umwanya muto wo kwiga ariko igihe kinini bakimara batuje batekereza. Abaryigamo bizezwa kuzavamo abahanga n’ abavumbuzi.
4. Pro LGBT High School
Nk’ uko byumvikana mu izina ry’ iri shuri Harvey Milk High ni ishuri ryigisha abatinganyi kwiyakira no kumenya guharanira uburenganzira bwabo.
3. Kaminuza ya Hamburger
Iyi kaminuza ya Hamburger, nk’ uko izina ryayo ribivuga ni kaminuza yigisha abanyeshuri gukora ifunguro rya Hamburger. Iherereye I Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
2. Ishuri rya maji
Iri shuri riri mu gihugu cya Ireland, ryigisha abantu uburyo maji zikorwa mu magambo no mu bikorwa. Polisi y’ iki gihugu ijya isaba ubufasha bwa maji n’ ibindi bisa nayo byitwa Elves.
1. The Most Tech Friendly School in the World
Iri ni ishuri ryo muri Philadelphia , umunyeshuri ugiye kwiga muri iri shuri ry’ ikoranabuhanga, ikintu cya mbere abujijwe kujyana n’ ikaramu n’ urupapuro. Ibintu byose bikorerwa mu ikorana buhanga, witwaza Ipad na mudasobwa gusa.
Src : viralxfiles.com