AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Urutonde rw’ibikoko bidasanzwe biba mu mazi, nomero 6 cyo giteye ubwoba

Urutonde rw’ibikoko bidasanzwe biba mu mazi, nomero 6 cyo giteye ubwoba
1-04-2020 saa 22:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13096 | Ibitekerezo 2

Mu mashyamba no mu mazi ni hamwe mu hantu haba ibiremwa bidasanzwe. Uyu munsi twahisemo kubagezaho bimwe mu bikoko byo mu mazi bifite imiterere idasanzwe.

1.Redlippedbatfish

Nk’uko izina ryacyo ribivuga , iki gikoko kimeze nk’agacurama, kikongera kikamera nk’ifi, kandi gifite imirwa y’umutuku. Biboneka mu Nyanja ya Pacifique mu birwa bya Galapagos. Ni igikoko kitazi koga ahubwo kifashisha abaguru yacyo mu gutemberera ku ndiba y’inyanja.

2. Goblin Shark

Ubu ni ubwoko bw’ifi yitwa shark budakunze kuboneka, rimwe na rimwe babwita ‘living fossil’. Iki gikoko kibarirwa mu muryango witwa Mutsukurinadae, umaze ku isi imyaka miliyoni 125. Abahanga basesenguye imibereye ya goblin shark basanga izikuze cyane ziba hafi ku ndiba y’amazi y’inyanja mu gihe ingimbi n’abangavu bazo zibera kuri metero nke uvuye hejuru. Izi shark zo ntabwo zibangamira ikiremwamuntu, mu gihe shark zisanzwe zo zikunda kurya ibiremwa byose biva amaraso.

3. Penis Snake

Iki gikoko ni kimwe mu bwoko bw’inzoka ziba mu mazi, ibarizwa mu muryango w’inyamaswa zitagira amaso zitwa Atretochoana eiselti. Iyi nyamaswa iba mu nyamaswa nto zigira uruti rw’umugongo.


4. Glaucus atlanticus

Iyi nyamaswa nanone izwi ku izina rya blue dragon. Ni ubwoko bw’ ibinyamunjonjorerwa biba mu mazi y’ahantu hashyuha, bikareremba hejuru y’amazi kuko bigira udusaho turimo umwuka.



5.Mantis Shrimp

Iki gikoko kizwi ku mazina atandukanye nka ‘sea locuts, inzige zo mu nyanja’, prawn killers, cyangwa thumb splutters. Iki gikoko ni zimwe mu nyamaswa kirimbuzi ziba mu mazi y’ahitwa muri zone tropicale. Nta bintu byinshi biravumburwa kuri mantis shrimp kuko igihe kinini ikimara yihije mu rukono rwayo.

6.Pacu fish

Ubu ni ubwoko bw’amafi buboneka muri Leta ya Papua new Guinea. Ntabwo bukeneye ibisobanuro byinshi kuko igituma bushyirwa mu nyamaswa zo mu mazi zidasanzwe ari uko zifite urwasaya n’amenyo bimeze nk’iby’umuntu. Abarobyi bo muri iki gihugu iyo bagiye mu mazi abamo aya mafi baba bafite ubwoba ko bashobora gutaha ubugabo,udusabo tw’intanga byabo zabisigaranye.


7.Giant isopod

Isopod ni ubwoko bw’udusimba tuba mu ishyamba. Igituma giant isopod ishyirwa mu bikoko byo mu mazi bidasanzwe ni uko iyo ikuriye mu mazi igira ubunini budasanzwe ugereranyije n’iyo mu ishyamba. Abahanga bavuga ko biterwa na phenomene yitwa ‘deep sea gigantism’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Celestin hz Kuya 7-04-2020

Ahhh!

Kiragijeanidamacsene Kuya 7-04-2020

Erega.ibyimana.yaremyebiteyubwuzu.nubwob.mukwiriyekubirebamukayitinya.kwarumuremyiwuje.urukundo..harinibibamunsiyitaka.kandi.bigahumeka..ibyo.byose.mujye.mubirebamutinyimana.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...