AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urutonde rw’ inyamaswa 10 ziruka cyane kurusha izindi ku isi [AMAFOTO]

Urutonde rw’ inyamaswa 10 ziruka cyane kurusha izindi ku isi [AMAFOTO]
7-12-2019 saa 13:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8811 | Ibitekerezo

Abantu bazi kwiruka kurusha abandi ku Isi, biruka ibilometero 60 ku isaha, uyu ni umuvuduko uringaniye w’ imodoka. Uyu muvuduko abantu bakoresha biruka n’ amaguru ni muto cyane ugereranyije n’ umuvuduko w’ inyamaswa 10 za mbere zihuta kurusha izindi. Ku nyamaswa z’ agasozi umuvuduko mwinshi ni amahirwe yo kubaho kuko inyamaswa imwe ngenzi yayo y’ indyanyama iyibonamo ifunguro.

Abashakashatsi bapimye umuvuduko w’ inyamaswa z’ agasozi ku isaha, ubwo bushakashatsi nibwo bwifashishijwe hakorwa uru rutonde rw’ inyamaswa 10 za mbere ziruka cyane nk’ uko tubikesha chaîne ya televiziyo Viral be.

10. Intare :

Ni imwe mu nyamaswa zitera izindi ubwoba. Ni indyanyama zishakira hamwe umuhigo, uku guhiga mu matsinda bituma nta nyamaswa ipfa kuzikura mu nzara. Iyi nyamaswa ifite ubushobozi bwo kwiruka ibilometero 80 ku isaha, gusa yiruka ahantu hagufi kuko inanirwa vuba.

9. Wildbeest

Iyi ni inyamaswa y’ indyabyatsi, zikunze kugenda ari ikivunge iyo zerekeza ku iriba zishotse cyangwa zimutse mu gihe aho zabaga hashize ubwatsi. Ni inyamaswa ijya kumera nk’ imbogo gusa ntabwo igira ibizigira nk’ imbogo n’ubwo bifite amahembe ajya kumera kimwe. Iyi nyamaswa igira uburebure bwa metero 1,3 igira umuvuduko w’ ibilometero 80,4 ku isaha kandi yiruka ahantu harehare itarananirwa.

8. Ifarashi

Ifarashi yiruka ibirometero 88 ku isaha, kandi igenda yongera umuvuduko uko imaze umwanya yiruka. Ifarashi zakoreshejwe mu mirwano n’ ingabo z’ abami kuva mu kinyejana cya 17, n’ uyu munsi habaho amasiganwa yazo.

7.Impala

Impala ni utunyamaswa duto tujya kumera nk’ ihene, utu tunyamaswa turya ibyatsi. Impala yiruka ibilometero 88,5 ku isaha. Mu kwiruka kwayo igenda isimbuka ku buryo ishobora kusimbuka akantu haresha na metero 15 z’ ubugejuru .

6.Phrong Horn antelope

Ni nyamaswa igira umuvuduko w’ ibilometero 98 ku isaha. Iyi nyamaswa ntabwo ari ndende cyane kuko ifite santimetero 90 z’ ubuhagarike, igira amaguru akomeye cyane n’ amahembe magufi ariko afite amashami. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ahantu harehare itarananirwa.

5. Sailfish

Iyi fi yiruka ibilometero 118 ku isaha. Ifite umunwa umeze nk’ icumu ikagira n’ ikintu kimeze nk’ ibaba ku mugongo kiyifasha kwihuta dore ko iyo yoga inyuzamo ikanasimbuka. Sailfish irya amafi mato nka sardines na anchovies.

4. Urusamagwe

Urusamagwe rwiruka ibilometero 120,7 ku isaha, mu Rwanda imodoka zarusiga ni hafi ya ntazo. Urusamagwe ruhiga inyamaswa zirimo impala, na wildebeest kandi izi na zo zizwiho kwiruka ariko urusamagwe rurazirukankana rukazifata.

3.Spur winged goose

Iyi nyoni yiruka ibimetero 141,5 ku isaha. Ni inyoni imeze nk’ igishuhe ikunze kuba mu mazi, irabyibuha ku buryo ishobora kugira ibiro 8 by’ uburemere.

2. Golden eagle

Iyi kagoma ifite ibara rya zahabu, yiruka ibilometero 322 ku isaha. Iki gisiga gifite ubushobozi bwo kujya mu bushorishori no kumanuka gicuramye ku muvuduko mwinshi ari byo bigishyira ku mwanya wa 2 mu nyamaswa ziruka cyane.

>

1.Agaca

Agaca gafite ubushobozi bwo kwiruka ibilometero 386 ku isaha. Karya izindi nyoni n’ udukoko. Agaca na ko kongera umuvuduko cyane iyo kava mu bushorishori kerekeza ku butaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA